RFL
Kigali

Niba ukunda ubuzima bwawe, uramenye ntuzigere urya cocombre zivanze n’inyanya

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:17/07/2018 13:43
0


Ubusanzwe salade ni ibyo kurya bikunzwe cyane na benshi cyane cyane mu gihe cy’impeshyi abantu benshi rero batekereza ko kurya salade ari ukuvangavanga ibyo babonye byose ariko siko biri kuko hari ibishobora kuvangwa bigatera ingaruka zikomeye nko kuvanga inyanya na cocombre



Abahanga mu byerekerenye n’imirire bavuga ko cocombre n’inyanya bitakagombye kujya mu nda icyarimwe kuko igifu gisya cocombre vuba vuba mu gihe bisaba ko gisya inyanya gahoro gahoro, iyi rero niyo mpamvu nyamukuru ituma atari byiza kuvanga cocombre n’inyanya

Gufata ibyo kurya bitameze kimwe ukabirira rimwe bituma igogora rigenda nabi bikangiza amara ndetse n’igifu, ugasanga umntu ahora aribwa munda ndetse yaba yariye ibiryo ntibimushiremo

Ukimara gusoma iyi nkuru rero, uramenye ntuzongere kuvanga cocombre n’inyanya

Niba ushaka kwirinda ibibazo by’ubuzima, dore andi mafunguro udakwiye kuvanga kuko atorohera igogora kimwe:

Kurya imbuto ukimara kurya ibiryo bisanzwe: imbuto ntizigora igogora ndetse ntizinamara umwanya munini munda, kuzirya rero ukimara kurya ibiryo bisanzwe, uba uvanze ibintu bitavangika ndetse bishobora kugutera ingorane zikomeye, ibyiza ni ukuzirya mbere y’amasaha abiri ugiye kurya cyangwa se nyuma y’amasaha abiri umaze kurya ibiryo bisanzwe

Ikawa n’amata: nubwo amata ndetse n’ikawa byose ari ibinyobwa bikunzwe na benshi ariko si byiza kubivangira munda kuko ikawa ibuza igifu gutunganya amata neza ari nayo mpamvu ku bantu bakunda kurwara munda babujijwe kuvanga ibyo bintu kuko bishobora kubakururira ingaruka z’ubuzima

Imineke n’amata: uruvange rw’imineke n’amata narwo ngo rufite ingaruka nyinshi ku buzima, ikindi ku bantu bifuza kugabanya ibiro hari abavuga ko batari burye ahubwo bari bwinywere amata barenzeho umuneke umwe, inkuru mbi nuko ibyo ahubwo ari byo bishobora kugutera umubyibuho ukabije

Yawurute (yaourt) n’imbuto: impamvu ibi bibujijwe nuko yawurute yifitemo bacteri zibasha kwica isukari iboneka mu mbuto, ibyo rero bishobora no gutera ubwivumbure bw’umubiri

Src: amelioretasante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND