RFL
Kigali

Na Satani ntiyari umutiganyi- Perezida Mugabe avuga ku itegeko Amerika yasinye ryemera ubutinganyi

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:3/07/2015 13:21
3


Mu cyumweru gishize nibwo urukiko rw’ikirenga rwa Amerika rwemeje itegeko ryemerera abahuje ibitsina kuba bashakana bakabana . Perezida wa Zimbabwe uzwiho kurwanya ubutinganyi cyane akomeje kugenda agaragaza ko yababajwe n’icyemezo Amerika yafashe.



Ku itariki 26 Kamena 2015 nibwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika  hemejwe itegeko ryemerera abatinganyi kubana. Nyuma yaho gato Perezida wa Amerika Obama abinyujije kuri Twitter yagaragaje ko ashyigikiye iri tegeko ryari rimaze kwemezwa. Yagize ati “Mwe muhuje ibitsina, kuva nonaha mufite uburenganzira bwo gusezerana uko mubyifuza.”

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama

Ku munsi w’ejo aganira na BBC Africa Perezida  Mugabe Robert  yagize icyo avuga nanone ku butinganyi akomeje kurwanya yivuye inyuma ndetse yemeza ko impmavu Satani yashutse Eva ari uko atari umutinganyi . Mugabe  yagize ati “ Na Satani ntiyari umutinganyi. Yahisemo  gushuka Eva wari wambaye ubusa, aho guhitamo Adam.”

Mu cyumweru gishize nibwo uyu muperezida atebya yemeje ko azagenderera Amerika akajya gusaba Barack Obama ko babana ubwo yemeye itegeko ryemerera abahuje ibitsina kubana.

Mbere y’uko itegeko ryemerera abahuje ibitsina kubana risinywa, ryari risanzwe ryemewe muri Leta 4 zigize Amerika. Izo Leta zari : Michigan, Kentucky, Ohio na Tennessee. Leta zunze Ubumwe za Amerika zakunze gusaba ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ku mugabane wa Afurika kwemerera abahuje ibitsina gushyingiranwa bakabana.

Amerika kandi yokeje kenshi igitutu ibihugu byabaga byamaganye kubana kw’abahuje ibitsina, ndetse ikanabikangisha kubihagarikira imfashanyo isanzwe ibigenera.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rukweto8 years ago
    obama arakary'ibishyimbo byagaze arakagwa mucyobo
  • Admin8 years ago
    Haaahhhh... Ibaze nawe...uyu musaza ararenze kabisa kuko agira ibisubizo bya hafi.
  • nambajimana japhet8 years ago
    ubutinganyi ntibuzagere mu Rwanda turabwamaganye





Inyarwanda BACKGROUND