RFL
Kigali

Muri 2007 Tony Blair yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’intebe mu Bwongereza: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:27/06/2017 7:38
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 26 mu byumweru bigize umwaka tariki 27 Kamena, ukaba ari umunsi w’178 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 187 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1844Joseph Smith, Jr., washinze idini rya Latter Day Saint yiciwe hamwe na murumuna we Hyrum Smith, muri gereza ya Carthage muri Illinois ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bari bafungiye.

1941: Ingabo za leta ya Romaniya zari zihuje n’iz’abadage, zishe abayahudi 13266, bakaba aribo bayahudi benshi biciwe igihe kimwe mu mateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi.

1954: Mu mikino y’igikombe cy’isi, ubwo habaga umukino wa ¼ cy’irangiza, umukino wari utegerejwe na benshi hagati y’ikipe ya Brazil na Hongriya, haje kubamo imyivumbagatanyo ikomeye ndetse ikomeza nyuma y’umukino.

1976: Indege ya  Air France  yari ivuye I Tel Aviv igaca I Athens yerekeje I Paris yaje gufatwa n’ibyihebe by’umutwe w’abanyapalestine wa PLO, bikaba byarayiyobeje biyigusha ku kibuga cy’indege cya Kampala muri Uganda.

1977: Igihugu cya Djibouti cyabonye ubwigenge bwacyo ku Bufaransa.

2007: Tony Blair wari minisitiri w’intebe w’ubwongereza yikuye kuri uwo mwanya yari amazeho igihe kigera ku myaka 10.

2008: Robert Mugabe yongeye gutorerwa indi manda yo kuyobora igihugu cya Zimbabwe, mu matora byavugwaga ko yabayemo uburiganya, bibyara intambara ikaze hagati y’abayoboke be n’ab’uwo bari bahanganye Morgan Tsvangirai.

Abantu bavutse uyu munsi:

1966J. J. Abrams, umwanditsi, umuyobozi, akaba n’umushoramari wa filime w’umunyamerika, uzwi nk’umuyobozi wa filime Star Wars yabonye izuba.

1975: Tobey Maguire, umukinnyi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye cyane nka Spiderman yabonye izuba.

1977Raúl, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.

1980: Hugo Campagnaro, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Argentine nibwo yavutse.

1984: Khloé Kardashian, umushoramarikazi, umunyamidelikazi, akaba n’umunyamakuru kuri radiyo, akaba ari murumuna wa Kim Kardashian nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1844: Joseph Smith, umunyamerika washinze idini rya Latter Day Saint yitabye Imana, ku myaka 39 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2007: Patrick Allotey, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Ghana yitabye Imana, ku myaka 28 y’amavuko.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND