RFL
Kigali

Mu Rwanda hatangijwe amasomo yihariye y’imyuga mu icungamutungo,ikoranabuhanga,ubwishingizi,.. azajya atangirwa muri KIM

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:21/05/2016 16:01
1


Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Gicurasi 2016 nibwo umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta yatangije ku mugaragaro amasomo yihariye y’umwuga mu icungamutungo, ibaruramari, ikoranabuhanga n’andi atandukanye azafasha abayiga kongera ubunyamwuga mu kazi no kwihangira umurimo.



Ni umuhango wabereye muri Kaminuza ya KIM iherereye mu Mujyi wa Kigali. Uretse abayobozi b’iyi kaminuza izajya inatanga aya amasomo, uyu muhango wari witabiriwe na bamwe mu bayobozi b’ikigo gishinzwe gutanga amasomo nk’aya muri Kenya(KASNEB) izajya itanga ibizamini by’amwe mu masomo azajya atangirwa muri kaminuza ya KIM,abayobozi b’ikigo giteza imbere ibaruramari mu Rwanda, iCPAR(Instute of Certified Accountants of Rwanda) n’abandi banyuranye.

Hari hanatumiwe n’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu bo muri Lycee de Kigali, King David , APRED Ndera na APAEL Kabuga.

Aba banyeshuri basobanuriwe ko kwiga icungamari n’icungamutungo bisanzwe byigishwa, bidahagije kugira ngo uwabyize abe umunyamwuga mu kazi ke. Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro wari n’umushyitsi mukuru,  yabasobanuriye ko kuba ari we mugenzuzi w’Imari ya Leta  wa 3 ubayeho mu mateka y’u Rwanda byagiye biterwa n’uko nta masomo yihariye yigishwaga mu Rwanda,bityo ibaruramari rikaba ryarakomeje kudindira.

Barakurikiye

Abanyeshuri bo mu bigo 4 nibo bari batumiwe

Abayobozi

Abayobozi

Abayobozi banyuranye baturutse muri iCPAR, KASNEB  bari bitabiriye uyu muhango

CPA Peter Rutaremara

CPA Peter Rutaremara,umuyobozi wa KIM atanga ikaze kubitabiriye uyu muhango

Barabaza

Bahawe umwanya wo kubaza ibibazo kuri aya masomo mashya yatangijwe ku mugaragaro

Amasomo

Amasomo yatangijwe bwa mbere mu Rwanda

Avuga kucyo aya masomo aje kumarira abazajya bayiga, CPA Peter Rutaremara, umuyobozi mukuru w’inama y’ubutegetsin bwa KIM yasobanuriye abanyamakuru ko aya masomo agiye kongera ikintu kinini ku isoko ry’umurimo.

Ati “Ni Professonal Courses zizajya zitwangwa mu icungamutungo, iby’amabanki, ubwishingizi,…iyo bayiga, baba bayiga mu buryo akazi gakorwa, bibaha rero icyo twita ‘handzone experience’. Biga neza uburyo akazi bazagakora bakagiyemo. Si no gukora akazi gusa kuko bibaha n’amahirwe yo kwihangira umurimo kubwabo, bakaba abatanga akazi aho kuba abagashakisha.”

Leta ,RDB n’ibindi bigo bifite intego y’uko hazajya hahangwa akazi k’abantu nibura 200.000 buri kwezi. Kuba Leta ifite icyerekezo cy’uko abanyeshuri benshi bagomba kurangiza babasha kwihangira umurimo, CPA Rutaremara yemeje ko ariyo mpamvu batangije aya masomo yihariye(Special professional courses).

Ati “ KIM turareba Vision ya Leta nicyo gituma twatangiye izi courses ngo twigishe abantu bashobora kwihangira umurimo no gutanga umusaruro.”

Obadiah Biraro yabwiye abanyamakuru ko amasomo yihariye yatangijwe ku mugaragaro azongerera abantu ubumenyi ,ubushobozi n’ubunyamwuga mu kazi.

Uretse amasomo ya CPA (Certified Public Accounting) , na CAT asanzwe atangwa n’ikigo cya iCPAR , andi yose nibwo bwa mbere atangiye kwigishwa mu Rwanda. Aya masomo azajya yigwa n’umuntu wese ubishaka warangije byibura amashuri yisumbuye cyangwa ufite ikindi cyiciro cyisumbuyeho ariko ushaka kongera ubunyamwuga mu kazi ke.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sibomana7 years ago
    Ko mutatubwiye byishurwa angahe se kugira ngo dusobanukirwe neza.





Inyarwanda BACKGROUND