RFL
Kigali

Mu kwibuka abakinnyi ba Handball bishwe muri Jenoside, hateguwe irushanwa ryatumiwemo amakipe yo hanze

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/04/2017 16:01
0


Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) ryateguye irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 23 abakinnyi ndetse n’abakunzi b’uyu mukino bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Iri rushanwa rizaba tariki ya 3 kugeza 4 Kamena 2017.



Ngarambe Jean Paul Umunyamabanga Mukuru mu ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) yatangarije Izubarirashe dukesha iyi nkuru ko buri mwaka basanzwe bategura iri rushanwa aho ryitabirwa n’amakipe yiganjemo ay’imbere mu gihugu ariko uyu mwaka wa 2017 bakaba baratumiye n’andi azaturuka mu bihugu bitandukanye.

Yagize ati "Mu rwego rwo kwibuka abasiporutifu by’umwihariko mu mukino wa Handball hazaba irushanwa mu kwezi kwa gatandatu aho twamaze no gutumira amakipe yo mu karere ka Gatanu (Zone 5) harimo azaturuka muri RDC ndetse na Zambia”. Ngarambe avuga ko bandikiye amakipe yo muri ibi ibihugu bakaba bategereje ko azabasubiza ari na bwo bazamenya umubare w’amakipe azitabira iri rushanwa.

Urutonde rw’abakinnyi n’abakunzi b’umukino wa Handball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

1. Munyakayanza (yari Perezida w’ikipe ya Kabirizi)

2. Simbaburanga Evariste (yari umukinnyi w’ikipe ya ZAZA)

3. Rutamu Augustin (yari umukinnyi w’ikipe ya ZAZA)

4. Nsabimana Pierre Claver (yari umukinnyi w’ikipe ya ZAZA)

5. Ndikubwimana Augustin (yari umukinnyi w’ikipe ya ZAZA)

6. Uwitibagiwe Vital (yari umukinnyi w’ikipe ya GS ZAZA)

7. Uwihirwe Emile (yari umukinnyi w’ikipe ya GS ZAZA)

8. Hakizimana Leonard (yari umukinnyi w’ikipe ya Nyakabanda)

9. Shumbusho Charles (yari umukinnyi w’ikipe ya ZAZA)

10. Nsengiyumva Evariste (yari umukinnyi w’ikipe ya ZAZA)

11. Ndaruhutse (yari umukinnyi w’ikipe ya ZAZA)

12. Munyambano Eugene (yari umukinnyi w’ikipe ya ZAZA)

13. Kabera (yari umukinnyi w’ikipe ya ZAZA)

14.Muhinda Ernest (yari visi perezida w’ikipe ya Nyakabanda)

15.Rwayitare Francois (yari perezida w’abafana ba Nyakabanda)

16. Mutabaruka Paul (yari umunyamuryango w’ikipe ya Nakabanda)

17. Hakizimana Augustin (yari umukinnyi w’ikipe ya Nyakabanda)

18. Rubingisa Paul (yari umufana w’ikipe ya Nyakabanda)

19. Munyensanga Lambert (yari umunyamuryango w’ikipe ya Nakabanda)

20. Kayirege Agatha (yari umukinnyi w’ikipe ya Nyakabanda)

21. Uwimana Virgile (yari umunyamuryango w’ikipe ya Nakabanda)

22. Murangira Charles (yari umunyamuryango w’ikipe ya Nakabanda)

23. Isabwe Claude (yari umukinnyi w’ ikipe UNR).

Kwibuka23

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND