RFL
Kigali

Mu 1981 Bob Marley yitabye Imana ku myaka 36 gusa: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/05/2017 8:17
0


Uyu munsi ni kuwa mbere w’icyumweru cya 20 mu byumweru bigize umwaka tariki 11 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’131 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 234 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1858: Minnesota yabaye Leta ya 32 yinjiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1927: Ikigo cya The Academy of Motion Picture Arts and Sciences kizwi kuba aricyo gitegura ibihembo bya Oscars muri sinema cyarashinzwe.

1949: Igihugu kitwaga Siam cyahinduye izina cyitwa Thailand.

1949: Igihugu cya Israel cyinjiye mu muryango w’abibumbye.

1995: Ibihugu bisaga 170 byo ku isi byemeye amasezerano mpuzamahanga yo guhagarika ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi.

1996: Mu gihe cy’umunsi 1 gusa, abantu 8 bitabye Imana mu bihe binyuranye ubwo bageragezaga kurira umusozi wa Everest, umusozi wa mbere muremure ku isi.

2010: David Cameron yabaye minisitiri w’intebe w’ubwongereza.

2014: Abantu 15 bitabye Imana abandi 46 barakomereka mu mujyi wa Kinshasa, ubwo bari mu myigaragambyo. Uru rupfu rwatewe n’umuvundo ukabije wabaye nyuma y’uko batewe imyuka iryana mu maso.

Abantu bavutse uyu munsi:

1946: Robert Jarvik, umuganga w’imitima w’umunyamerika, akaba ariwe wakoze akuma gasimbura umutima w’umuntu nibwo yavutse.

1952Renaud, umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa filime w’umufaransa nibwo yavutse.

1982: Cory Monteith, umukinnyi wa filime w’umunya-Canada akaba yari n’umuririmbyi wamenyekanye muri filime y’uruhererekane ya Glee nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2013.

1984: Andrés Iniesta, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Espagne nibwo yavutse.

1988: Ace Hood, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1989: Gianluigi Bianco, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1981: Bob Marley, umuhanzi w’umunya-Jamaica wamenyekanye mu njyana ya Reggae yitabye Imana ku myaka 36 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

1996:Nnamdi Azikiwe, wabaye perezida wa mbere wa Nigeria yaratabarutse, ku myaka 92 y’amavuko.

2010: Emmanuel Ngobese, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Afurika y’epfo yitabye Imana ku myaka 30 y’amavuko.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND