Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 44 mu byumweru bigize umwaka. Tariki 2 Ugushyingo ukaba ari umunsi wa 306 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 59 ngo umwaka urangire.
Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1889: Dakota y’amajyaruguru n’iyamajyepfo zemewe nka Leta ya 40 muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
1930: Haile Selassie, yambaye ikamba ry’umwami w’abami wa Ethiopia. Selassie afatwa nk’umucunguzi n’abantu bemera idini ya Rastafari.
1936: Ikigo cy’itangazamakuru cy’abongereza BBC cyatangije bwa mbere shene ya televiziyo ifite amashusho ya HD, ikaba yaraje kwitwa BBC1 mu 1964, na n’ubu iyi shene ikaba igikora.
1964: Umwami Saud wa Arabiya Saudite yahiritswe ku ngoma n’umuryango we ahita asimburwa na murumuna we batari basangiye ababyeyi bose aba umwami Faisal.
1983: Uwari perezida wa Amerika, Ronald Reagan yasinye impapuro zemera gushyiraho umunsi wahariwe Martin Luther King Jr.
Abantu bavutse uyu munsi:
1755: Marie Antoinette, uwahoze ari umugore w’uwabaye umwami w’ubufaransa Louis XVI nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1793.
1965: Shahrukh Khan, umukinnyi wa filime akaba n’umuririmbyi w’umuhinde nibwo yavutse.
1974: Nelly, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.
1980: Diego Lugano, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Uruguay nibwo yavutse.
1981: Rafael Márquez Lugo, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamexique nibwo yavutse.
Abantu bitabye Imana uyu munsi:
2008: Madelyn Dunham, umunyamerikakazi, akaba nyirakuru wa perezida Barack Obama yitabye Imana ku myaka 66 y’amavuko.
Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:
Ku bayoboke b’idini ya Rastafari, uyu munsi ni umunsi w’iyimikwa ry’umwami w’abami Haile Selassie bemera nka Messiah, intare yo mu muryango wa Yuda.
TANGA IGITECYEREZO