RFL
Kigali

Mu 1794 ni bwo umunyabutabire Antoine Lavoisier yishwe: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:8/05/2017 8:10
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 19 mu byumweru bigize umwaka tariki 8 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’128 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 237 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1794: Nyuma yo gushinjwa ubugambanyi, umunyabutabire w’umufaransa Antoine Lavoisier wari unashinzwe gusoresha yarafashwe, araburanishwa, akatirwa urwo gupfa ndetse ahita anicwa hakoreshejwe uburyo bwa Guillotine byose hamwe bikaba byarabereye umunsi umwe mu mujyi wa Paris, mu Bufaransa.

1861: Mu gihe cy’intambara yahuzaga abaturage hagati y’abo mu majyepfo n’abo mu majyaruguru, umujyi wa Richmond muri leta ya Virginia wagizwe umurwa mukuru wa Leta ziyunze za Amerika.

1886: Umuhanga mu gukora imiti John Pemberton yagurishije bwa mbere ikinyobwa cya Coca-cola nk’umuti.

1912: Ikigo gikora filime muri Amerika cya Paramount Pictures cyarashinzwe.

1933: Mahatma Gandhi yatangiye iminsi 21 yo kwiyicisha inzara mu rwego rwo kwigaragambya ku butegetsi b’abongereza bakoronizaga u Buhinde.

1945: Amajana y’abaturage mu gihugu cya Algeria bishwe n’ingabo z’abafaransa mu bwicanyi bwabereye I Setif.

1945: Ishyaka ry’abanazi mu budage nyuma yo gutsindwa intambara y’isi ya 2, ryamanitse amaboko rihita rinasenywa.

1972: Mu gihe cy’intambara yo muri Vietnam, uwari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yategetse ko hategwa ibisasu byo mu bwoko bwa mine ku biraro byose byambuka bijya muri Vietnam y’amajyaruguru mu rwego rwo guhagarika intwaro n’ibiribwa byashyirwaga ingabo za Vietnam y’amajyaruguru.

1980: Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ryatangaje ko indwara ya’iseru yamaze kurandurwa burundu ku isi.

1984: Leta y’ubumwe bw’abasoviyeti yatangaje ko izateza akaduruvayo mu mikino ya Olympic yari kubera I Los Angeles muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu 1984.

Abantu bavutse uyu munsi:

1828: Henry Dunant, umushoramari akaba yari n’umugiraneza w’umusuwisi akaba ariwe washinze umuryango wa Croix Rouge ku isi, akaza no kubiherwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel yabonye izuba, aza gutabaruka mu 1910.

1884: Harry S. Truman, wabaye perezida wa 33 wa Leta zunze ubumwe za Amerika nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1972.

1925: Ali Hassan Mwinyi, wabaye perezida wa 2 wa Tanzania nibwo yavutse.

1951: Philip Bailey, umuririmbyi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Earth, Wind & Fire yabonye izuba.

1955: Meles Zenawi, wari minisitiri w’intebe wa Ethiopia yabonye izuba aza gutabaruka mu 2012.

1966: Cláudio Taffarel, wari umukinnyi w’umupira w’amaguru kuri ubu akaba ari umutoza yabonye izuba.

1975: Enrique Iglesias, umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Espagne yabonye izuba.

1978: Lúcio, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1981: Stephen Amell, umukinnyi wa filime w’umunyakanada wamenyekanye nka Oliver Queen muri filime y’uruhererekane ya Arrow yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1794Antoine Lavoisier, umunyabutabire w’umufaransa yaratabarutse, ku myaka 51 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2014: Roger L. Easton, umunyamerika, akaba umwe mu bavumbuye agakoresho kifashishwa mu bumenyi bw’isi ka GPS yaratabarutse, ku myaka 73 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo gutangiza igihe cy’iminsi 2 (kugeza tariki 9 Gicurasi) cyo kwibuka abantu baguye mu ntambara y’isi ya 2.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’umuryango utabara imbabare (Croix Rouge na Croissant Rouge).







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND