RFL
Kigali

Moto ya 7 muri Airtel Tunga yegukanywe n’umukobwa w’umucuruzi-AMAFOTO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:2/11/2017 17:51
0


Uwanyirigira Jeanne utuye mu Rugunga ni we watsindiye moto ya 7 muri Airtel Tunga, asanzwe ari umucuruzi uciriritse akaba yishimiye ko iyi moto ahawe izamwunganira ikagira icyo imugezaho mu bucuruzi bwe.



Avuga ko ibanga yakoresheje ngo atsinde, Jeanne yavuze ko nta bundi bufindo kwari ugukanda 1 akohereza kuri 155 ndetse agasubiza ibibazo neza, dore ko yatsindiye iyi moto ku manota 2,000,000. Yashishikarije cyane abakobwa gukina. Yagize ati “Ndabwira cyane cyane ndibanda ku bakobwa nibo bakunda kugira ubwoba bwo gukina, ndabashishikariza koi bi bintu ari ukuri bagomba gukina amahirwe akabasesekaraho nabo bakaba batsindira moto”

Jeanne yishimiye gusekerwa n'amahirwe muri Airtel Tunga

Ahabwa moto n'ibyangombwa byayo

Uwanyirigira Jeanne yari asanzwe amenyereye gukina muri poromosiyo za Tunga akomeza kugerageza amahirwe kugeza ubwo yegukanye moto. Uyu mukobwa avuga ko atazi gutwara moto ariko azayiha umuntu uzajya uyimutwarira ubundi ikamwinjiriza amafaranga. Uyu muntu yari yanamwitwaje, niwe wamufashije gukura iyi moto aho yayiherewe batahana amutwaye.

Moto yahawe yanayitashyeho

Gatera Happy ni umwe mu bakozi bashinzwe iyamamazabikorwa muri Airtel yashimiye cyane abantu bose bakomeje kugerageza amahirwe muri Airtel. Yakanguriye n’abataratangira gukina kuba bagerageza amahirwe kuko hakiri moto 5 zo gutsindira ndetse n’igihembo gikuru cy’iyi poromosiyo ari cyo imodoka Toyota Avanza ifite imyanya 7 yo kwicaramo.

Gatera Happy yashimiye abantu bose bitabiriye iyi poromosiyo ya Tunga anashishikariza abatarayijyamo kugerageza amahirwe

Haracyari izindi moto zo gutsindira

Kugira ngo umunyamahirwe abe yatsindira moto byibuze bimusaba amanota 1000 kuzamura naho kuzatsindira imodoka nk’igihembo gikuru muri Tunga bikaba bisaba amanota 5000 kuzamura.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND