RFL
Kigali

Ministeri y’ubuzima yakajije umurego muri gahunda yo kurwanya Malaria mu gihugu hose

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:29/06/2018 10:33
0


Muri gahunda yo kwica imibu itera ndetse igakwirakwiza malaria mu bantu, Ministeri y’ubuzima yafashe iya mbere mu kwica ndetse no kurimbura iyi mibu hakoreshejwe imiti yabugenewe ikorwa mu gihingwa cy’ibireti ndetse igakorerwa mu Rwanda.



Ku ikubitiro iki gikorwa cyatangiye kuri uyu wa kane mu karere ka Kamonyi ho mu murenge wa Musambira mu gishanga gihingwamo umuceri cyari cyiganjemo indiri y’imibu ikwirakwiza malaria mu baturage.

Mu byo Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba yagarutseho harimo gusanga imibu mu ndiri yayo ikarimburwa hakoreshejwe uyu muti ukorwa mu bireti ndetse anongeraho ko nuwaba wabacitse ukajya mu baturage utazajya ubona uko ubageraho bitewe n’uko hizewe ko kuri ubu nta munyarwanda utarara mu nzitiramibu iteye umuti.

Muri iki gikorwa kandi Ministeri y’ubuzima yari ifatanije na ministeri y’ingabo aho Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, yavuze ko Ingabo z’u Rwanda zishinzwe umutekano w’igihugu bityo rero abaturage baramutse baraye Malaria ingabo ntizaba ziri gukora akazi kazo uko bikwiye bitewe n’uko we asanga umuturage utarwaye ari wo mutekano nyawo.

Biteganijwe ko gahunda yo gutera imiti irwanya malaria izahera mu turere ikunda kugaragaramo nka Kamonyi, Nyamasheke, Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro n’ahandi hose mu gihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND