RFL
Kigali

Minisiteri y’ubuzima iramenyesha abafite aho bahuriye n’ubuvuzi amabwiriza ajyanye no kugurisha inzitiramibu mu Rwanda

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:22/03/2018 14:22
0


Nyuma yo kubona ko amategeko yarebanaga no kugurisha inzitiramibu hirya no hino mu gihugu atashyirwaga mu bikorwa nkuko byabaga biteganijwe, minisiteri y’ubuzima yashyizeho amabwiriza mashya yo kugurisha inzitiramibu.



Mu rwego rwo kunoza ingamba zo kwirinda indwara ya malaria ikomeje kuzahaza benshi no kugeza serivisi zinoze kuri buri munyarwanda wese mu gihugu, Minisiteri y’ubuzima yashyize ahagaragara amabwiriza mashya agenga uburyo abaturage bazajya bagurishwa inzitiramibu. Aya mabwiriza yo kugura inzitiramibu zaguzwe na leta y’u Rwanda avuga ko:

Abantu bose babarizwa mu cyiciro cya kane, abakozi ba leta bose n’abo mu bigo byigenga bari mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe bazajya bigurira inzitiramibu mu gihe bazikeneye. Ibigo bya leta n’ibifashwa na leta bizajya byigurira inzitiramibu igihe bizikeneye.

Abantu bari mu cyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu batavuzwe haruguru ndetse n’amavuriro ya leta afashwa na leta bose bazajya bahabwa inzitiramibu ku buntu.

Farumasi iyo ari yo yose y’akarere izajya irangura inzitiramibu ku giciro cy’amafaranga ibihumbi 4,450 ariko icyo giciro gishobora guhinduka buri mwaka, iyi farumasi rero izajya itanga inzitiramibu ku bigo nderabuzima hongeweho amafaranga 250, ni ukuvuga ko izajya itanga inzitiramibu ku mafaranga ibihumbi 4700.

Ikigo nderabuzima icyo ari cyo cyose kizajya gitanga inzitiramibu ku muturage uyishaka hongeweho amafaranga 300, ni ukuvuga ko kizajya kigurisha inzitiramibu ku muturage amafaranga ibihumbi 5000.

Hanyuma ibijyanye n’ubucuruzi bw’inzitiramibu zitanyuze mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima, ibiciro byazo bizajya byumvikanwa hagati y’umucuruzi n’umuguzi hashingiwe ku bwoko bw’inzitiramibu n’ikiguzi yaranguweho ndetse n’uko amategeko abigenga abiteganya.

Aya mabwiriza arareba abayobozi bose ba za farumasi z’uturere,Abayobozi b’ibitaro bose, n’abayobozi b’ibigo nderabuzima bose.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND