RFL
Kigali

Menya byinshi ku ndwara yitwa Glossophobia iterwa no kugira ubwoba bwinshi bwo kuvugira mu ruhame

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:17/03/2018 8:02
3


Glossophobia ni indwara ikunze kuboneka ku bantu benshi batandukanye ariko bakayifata nk’isanzwe nyamara ubusanzwe ni indwara ikomeye kandi ikenewe kuvuzwa.



Aha uribaza uti ese Glossophobia ni iki?

Glossophobia ni indwara iterwa no kugira ubwoba bwinshi mu gihe ari ngombwa ko uvugira mu ruhame rw’abantu benshi,

Ubushakashatsi bugaragaza ko hafi 75% mu batuye isi, baba batiyizeye cyangwa batiteguye guhagarara imbere y’imbaga y’abantu ngo bagire icyo bavuga mu buryo bworoshye. Benshi bagaragaza ubwoba cyane ndetse bakaba banagaragaza ibimenyetso nk’iby’umurwayi w’indi ndwara ikomeye, ibi bisobanuye ko glossophobia ari indwara yibasiriye abatari bake ku isi.

Ni ibihe bimenyetso bigaragara ku muntu urwaye iyi ndwara?

Bimwe mu bimenyetso bishobora kuranga umuntu ugira ubwoba bukabije bwo kuvugira mu ruhame harimo:

Kugira ubwoba bwinshi mbere yo kuza kuvugira mu ruhame cyangwa se gutangira kubugira, mu gihe umenye ko uzavugira imbere y’abantu. Gutera cyane k’umutima, Gutitira, Kubira ibyuya, Kugerageza guhunga cyangwa gushaka impamvu ituma utaza kugaragara muri icyo gikorwa, Guhumbaguzwa, Kunanirwa kuvuga amagambo amwe n’amwe cyangwa kudidimanga.

Ese ni iki gituma umuntu agira ubwoba bungana gutyo?

Burya ngo impamvu zituma umuntu agira igihunga n’ubwoba ni nyinshi nkuko ikinyamakuru umutihealth dukesha iyi nkuru kibivuga ariko ngo gutekereza ko uri buze kunengwa mu gihe utabashije kwemeza abagukurikiye, cyangwa guhabwa akato biri ku isonga ndetse ngo akenshi aba baba barahuye n’igihe kitabashimishije nko gusekwa imbere y’abandi ukiri muto mu gihe uvuze ikintu kitari cyo cyangwa se kunengwa mu bundi buryo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niringiyimana suleiman6 years ago
    mwiriwe ibyo bintu bibaho cyane nanjye bimbaho ahubwo umuti ni uwuhe ko mba numva mbangamiwe?
  • UWIMANA Therese4 years ago
    Yego bibaho pe, nanjye mwandangira umuti niba bishoboka Murakoze
  • Dufashwenimana jmv3 years ago
    Nanjye ibyo bintu bimbaho kandi numva mbangamiwe bibaye byiza mwatubwira numuti ubivura murakoze





Inyarwanda BACKGROUND