RFL
Kigali

Menya bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/01/2017 10:30
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 2 mu byumweru bigize umwaka tariki 13 Mutarama, ukaba ari umunsi wa 13 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 352 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1972: Mu gihugu cya Ghana habaye ihirikwa ry’ubutegetsi aho uwari minisitiri w’intebe Kofi Abrefa Busia na perezida Edward Akufo-Addo bakuwe ku mirimo yabo na Colonel Ignatius Kutu Acheampong, ariko hakaba nta muntu wigeze agwa muri iyo coup d’état.

1985: Abagenzi basaga 428 baguye mu mpanuka ya gari ya moshi yabereye mu gihugu cya Ethiopia, ikaba ariyo mpanuka yo mu muhanda ikomeye yabereye muri Afurika mu mateka y’uyu mugabane.

Abantu bavutse uyu munsi:

1970: Shonda Rhimes, umwanditsi, umuyobozi akaba n’umushoramari wa filime, akaba ariwe wanditse filime z’uruhererekane za Scandal nibwo yavutse.

1976: Michael Peña, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1983: Sebastian Kneißl, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1984: Matteo Cavagna, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1989: James Berrett, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1990: Liam Hemsworth, umukinnyi wa filim w’umunyamerika ukomoka muri Australia, wamenyekanye muri filime za Hunger Games, akaba yaranahoze ari umukunzi wa Miley Cyrus nibwo yavutse.

1991: Goo Ha-ra, umuririmbyikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime wo muri Koreya y’epfo wamenyekanye nka Choi Da-hye muri filime City Hunter, nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1958: Jesse L. Lasky, umushoramari wa filime w’umunyamerika, akaba ari mu bashinze inzu itunganya filime ya Paramount Pictures yitabye Imana, ku myaka 78 y’amavuko.

1963: Sylvanus Olympio, wabaye perezida wa mbere wa Togo yaratabarutse, aho yiciwe mu ihirikwa ry’ubutegetsi, ku myaka 61 y’amavuko.

2010: Jay Reatard, umuhanzi w’umunyamerika wabarizwaga mu itsinda rya Lost Sounds yitabye Imana, ku myaka 30 y’amavuko.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND