RFL
Kigali

Menya akamaro ka Fer/ ubutare mu mubiri wawe n’aho wayisanga

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:5/01/2018 14:57
0


Ubusanzwe ubutare (fer/iron) ni umunyungugu ariko ukaba ari ingenzi cyane mu mikorere myiza y’umubiriw’umuntu , kuko ari wo wonyine ufasha imikaya kubona umwuka wa oxygen wose ikenera kugira ngo ikore neza, ubutare kandi ni bwo butanga imbaraga mu mubiri binyuze mu isukari bwasanze mu mubiri w’umuntu



Abashakashatsi bagaragaje ko buri munsi byibura umubiri ukenera hagati ya 10mg na 18mg z’ubutare bitewe n’ikigero cy’ubukure ugezemo  muri uwo mubare, 70% biba bibitswe mu turemangingo tw’amaraso, 26% bikabikwa mu mwijima, urwagashya n’amagufa naho 4% bikajya ahandi hasigaye

Dore imwe mu mimareo y’ubutare mu mubiri w’umuntu

Amakuru dukesha igitabo health food agaragaza ko ubutare burinda uturemangingo uburozi butandukanye Kuko bwifitemo ubushobozi bwo kurwanya uburozi mu mubiri, bugafasha mu kurinda ibibazo bitandukanye byerekeye gusaza n’ibindi bishobora guterwa na stress. Ubutare kandi bufasha mu kubaka ubwirinzi bw’umubiri bukomeye no kongera ubudahangarwa mu mubiri w’umuntu

Ubutare burafasha cyane mu gukora insoro zitukura z’amaraso, bukaba kimwe mu bizigize, bugize kandi hemoglobin y’amaraso, ibintu bituma bugira uruhare mu gutwara umwuka mwiza wa oxygen buwuvana mu bihaha kugera mu bice byose by’umubiri. Ubutare bugira uruhare runini mu mikorere y’umubiri, kuko udafite ubutare umubiri ntiwabasha guhindura isukari imbaraga umubiri ukoresha, bityo ni ingenzi cyane mu guha umubiri ingufu.

Ese ni izihe ngaruka zishobora guterw no kubura fer/ubutare mu mubiri?

Zimwe mu ngaruka zishobora guterwa no kubura fer mu mubiri harimo kwiasirwa n’indwara yitwa anemia ikaba irangwa no kubura amaraso mu mubiri, umuntu akagira isereri nyinshi no kutareba neza cyane cyane iyo hari izuba ryinshi.

Iyo nta butare ufite mu mubiri ntushobora guhumeka neza kuko nta oxygen iba iri mu mubiri wawe aho ushobora gusanga ufite umunaniro mwinshi ugasinzira ndetse n’ubwonko bugakora nabi. Ibyo byose rro biterwa n’uko umuntu aba adafata indyo yignjemo ubutare

Dore noneho ibiribwa wasangamo ubutare

Ubutare ushobora kubusanga mu nyama zitandukanye, amafi, amagi,ibishyimbo, amashaza, ibigori, betrave, ibihaza ndetse n’imboga rwatsi

Src: Oxford Book of Health Foods






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND