RFL
Kigali

Menya akamaro ko kunywa amazi ashyushye ya mu gitondo avanze n’indimu

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:12/01/2018 19:12
2


Kunywa ikirahure cy’amazi arimo indimu buri gitondo mbere yo kugira ikindi kintu ukora byongerera imbaraga abasirikare b’umubiri ndeste umubiri ukagira imbaraga zo gukora abandi nkuko tubikesha abahanga mu by’ubuzima.



Amazi arimo umutobe w’indimu yoza inzira y’ibiryo umuntu aba yariye ndetse kanatuma igifu gikora neza. Amazi arimo indimu yongerera ubushobozi amatembabuzi aboneka mu mubiri atuma igogora rigenda neza ndetse na acide ituma ibyo umuntu yariye bicagagurika mu buryo bworoshye. Amazi y’indimu atuma uruhu rurushaho kuba rwiza bitewe na vitamine C iyibonekamo bityo uruhu rw’uwayanyoye rugahora ruhehereye rwose aho kwikunja.

Bivugwa ko ariya mazi atera imbaraga ndetse ingingo z’uwayanyoye zikajya ku murongo, ndetse kubera acide iba mu ndimu, byoroha cyane gukira ibikomere by’umubiri ndetse n’amaraso agakama vuba. Amazi y’indimu anyowe mu gitondo atuma inzira z’ubuhumekero zikora neza kandi agabanya ububabare bwo mu menyo.

Kunywa amazi y’akazuyazi arimo n’indimu, bifasha mu kurema amatembabuzi asimbura amazi aba yasohotse mu mubiri bityo umubiri ntubure amazi ndetse bikanawurinda zimwe mu ndwara ziterwa no kubura amazi mu mubiri. Aya mazi kandi atuma umuntu agira umwuka mwiza mu kanwa, agatuma umuntu ubyibushye cyane agabanya ibiro bye ndetse na wa mubyibuho ujugunyanze ukabasha kujya ku rugero rukwiye.

Src: Medicalnewstoday






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • consolee Mukamuligo5 years ago
    ayo mazi uyanywa mbere y'and mafunguro ya mugitondo gusa? uyanywa mugitondo gusa cg ushobora no gukomeza kuyanywa kenshi kumunsi. jyewe ndayanywa ariko mvangamo na tangahwizi ngashyiramo n'akayiko k'ubuki mwansobanurira niba nabyo ari amakosa
  • BEATRICE5 years ago
    Ibyiza nukuyanywa mbere yo kurya bivuga ngo ni iminota 30 mbere yuko urya.Haba mu gitondo ,saa sita na nimugoroba.





Inyarwanda BACKGROUND