RFL
Kigali

Mastel Travel yateguye ubukerarugendo buzakusanyirizwamo ibikoresho by’isuku ku bakobwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/07/2018 8:48
1


Kompanyi yashinzwe n’abakobwa 12 biga muri Akillah Institute, Master travel, yateguye urugendoshuri rugamije gukangurira urubyiruko kumenya ibyiza by'u Rwanda ndetse no gufasha abana b' abakobwa mu bijyanye no kubagurira ibikoresho by'isuku bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.



Mastel Travel, bakaba bateguye urugendoshuri rw’ubukerarugendo rufasha urubyiruko kumenya byimbitse u Rwanda. Amafaranga azavamo n’iyo azifashishwa mu kugurira ibikoresho by’isuku abana b’abakobwa batishoboye.

Uru rugendo rw’ubukerarugendo ‘Tour for Them’ ruzaba tariki ya 18 Kanama 2018, rubere muri Pariki y’Akagera mu Ntara y’Uburasirazuba, amatike yo kwitabira iki gikorwa yatangiye kugurishwa. Umuntu umwe asabwa kwishyura 25,000 Rwf, abakundana (Couples) bashyiriweho igabanyirizwa ry’10% batanga 45,000 Rwf aho kuba 50,000 Rwf.

mastel

Mastel Travel yateguye ubukerarugendo buzabera muri Parki y'Akagera

Master travel yateguye iki gikorwa yatangiye muri Gicurasi uyu mwaka. Igamije gukangurira urubyiruko kumenya ibyiza by'u Rwanda, binyuze mu murongo ngenderwaho bihaye ugira uti “Explore the beauty of Rwanda", ndetse no gufasha abana b'abakobwa, mu kubagurira ibikoresho by'isuku.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Igihozo Yassina Stella ukuriye iri tsinda ry’abakobwa 12 bashinze ‘Mastel Travel’ biga muri Akillah Institute, yavuze ko guhitamo iyi gahunda y’ubukerarugendo ikusanyirizwamo amafaranga yo gufasha abana b’abakobwa, bashingiye ku byo bagiye babona mu myaka yatumbutse ndetse n’ibyo bagiye babona mu miryango itandukanye. Yagize ati:

Dushingira kuri experience twagiye tubona, muri society zibamo abana b'abakobwa, hakaba harimo no kubura ibyo ibikoresho by'isuku, bigatuma badindira mu iterambere.

Abajijwe uko bazahitamo aba bakobwa bazaha ibikoresho by’isuku, yagize ati“Tuzajya mu mirenge tujye tubaza abayobozi ibijyanye n’abo bakobwa batishoboye.” Yavuze ko iki ari igikorwa cya mbere bateguye bizeyemo ubufasha bw’inzego zitandukanye cyane ko bagiye batanga ubutumire henshi bategereje ko basubizwa.

Mastel TravelMastel TravelMastel Travel

Bamwe mu bakobwa bagize Mastel Travel 

amatike yose

Amatike yatangiye kugurishwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sunny5 years ago
    Aba bana bafite gahunda. Imana ibahe umugisha. Kd natwe ni ahacu kubatera inkunga.





Inyarwanda BACKGROUND