RFL
Kigali

Loni irashishikariza abatuye isi kwipimisha bakamenya uko bahagaze mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya SIDA

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:2/12/2018 10:50
0


Mu gihe isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya icyorezo cya SIDA ku nshuro ya 30, umuryango w’abibumbye Loni uributsa abatuye isi ko kwipimisha bakamenya uko bahagaze ari ingenzi mu buzima bwabo bwa buri munsi.



Taliki  ya 1 Ukuboza buri mwaka hirya no hino ku isi habera ibikorwa bitandukanye byo  kurwanya ikwirakwira n’ubwandu bushya bwa Virusi ya SIDA.

 

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko  hakwiye imbaraga za buri wese kugira ngo ubwandu bushya bw’iki cyorezo bugabanuke.

 

Muri uyu mwaka wa 2018 ku nshuro ya 30 uyu munsi wizihizwa , OMS iributsa  abatuye isi ,kwipimisha bakamenya uko bahagaze, ari yo ntwaro ibanziriza izindi mu gukumira ubwandu bushya, basanga baranduye bagafata imiti, baba bataranduye bakarushaho kwirinda.

 

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda isaba abanyarwanda kwibuka iteka kwikingira mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina cyane ku batarubaka ingo.  Dr Ndimubanzi Patrick umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze aburira abantu kutarangara no kwimenya mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina .

 

Ubushakashatsi bwa ministeri y’ubuzima MINISANTE bugaragaza ko kuri ubu ubwandu bushya mu Rwanda bugaragara ku bantu 12.000 buri mwaka, umubare wagabanutse ugereranije no mu myaka 6 ishize. Mu mwaka wa  2012 abanduraga Virusi Itera  SIDA bari 25000. MINISANTE ivuga ko kuri ubu abanyarwanda bagera ku 240.000 bose bafite virus itera Sida bakaba bangana na 3%, muri aba abagera kuri 89% nibo babashije kwipimisha. Leta y' u Rwanda itangaza ko  yihaye intego y'uko mu mwaka wa 2030 igomba kuba yararanduye burundu agakoko gatera Sida.

Imibare itangwa n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS rigaragaza kandi ko  abanyafurika aribo  benshi bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA bangana na miliyoni 25.7 bagakurikirwa n’abanyamerika babarirwa muri miliyoni 3.4.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND