RFL
Kigali

Kwita izina: RDB na Radisson Blu Hotel & Convention Centre mu bufatanye bwo kubungabunga ibidukikije

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/09/2016 18:22
0


Radisson Blu Hotel & Convention Centre n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) bagiranye amasezerano agamije kubungabunga ibidukikije by’umwihariko bakaba bazakomeza gushyira imbaraga nyinshi mu gikorwa cyo 'Kwita izina' nk’uko banatanze umusanzu ukomeye mu giherutse kuba muri uyu mwaka wa 2016.



“Kwita Izina” ni ijambo ry’ikinyarwanda rivuga kwita izina abana b’ingagi. Mu Rwanda ni umuco ndetse biramenyerewe ko buri mwaka hakorwa ibirori bikomeye byo kwita izina abana b’ingagi baba bavutse vuba. Ibyo bikorwa mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije muri rusange hagamijwe no gukurura ba mukerarugendo.

Muri uyu mwaka wa 2016, ibirori byo Kwita izina, byabimburiwe n’igikorwa cyo gukangurira abantu kwita ku bidukikije no gukusanya inkunga (Fundraising) izakoreshwa mu kubungabunga ingagi.Ibyo birori ‘Kwita izina Gala Dinner’ byabereye muri Radisson Blu Hotel & Convention Centre mu mujyi wa Kigali aho byari byitabiriwe n'umuhanzi w'icyamamare Wizkid. Uburyo byagenze neza n'uburyo iyi Hotel yakiriye neza abashyitsi, bikubiye mu byatumye RDB ibashimira cyane ndetse bagirana n'amasezerano y'ubufatanye muri icyo gikorwa.

RDB yashimiye cyane Radisson Blu & Convention Centre kubw’inkunga ikomeye yatanze ikemera kwakira ibyo birori byabimburiye 'Kwita Izina'. Denis J. Dernault, umuyobozi wa Radisson Blu & Convention Centre yatangaje ko bashimishijwe cyane no kuba baraje mu baterankunga w’imena wo Kwita Izina bagashimirwa na RDB. Yakomeje avuga ko icyo gikorwa bazakomeza kugikora kuko kwita ku bidukikije ari umusanzu mu iterambere baba bateye igihugu cy’u Rwanda ndetse bikaba bizamura n'ubucuruzi bwabo. 

Image result for kwita izina 2016

Image result for kwita izina 2016

Igikorwa cyo Kwita Izina biyemeje kujya bagitera inkunga

wizkid

Wizkid ku madorari 2000 yaguze ibishushanyo by'umuhanzi w'umunyarwanda

wizkid

Hari abantu batandukanye bavuye hirya no hino






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND