RFL
Kigali

Kwibuka24: Abanyarwanda baba mu Bushinwa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/04/2018 16:42
0


Abanyarwanda baba mu mujyi wa Shenyang mu Bushinwa bibutse ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyo kwibuka bagikoze kuwa Gatandatu tariki 7 Mata 2018.



Shenyang ni umujyi uherereye mu Majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’u Bushinwa mu ntara ya Liaoning ariko umuhango wabereye ku cyicaro cya Ambassade y’u Rwanda i Beijing. Abanyarwanda batuye no mu yindi mijyi nabo bari bemerewe kwibuka ukwabo. Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Shenyang n’inshuti zabo bishyize hamwe kugira ngo babashe kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gikorwa cyabereye mu nzu mberabyombi yitwa Shen yang Li du Boutique Hotel, aho Abanyarwanda 90 n’inshuti zabo bateraniye. Uwo muhango wabimburiwe n’umunota umwe wo kwibuka, nyuma umuyobozi wungirije wa Diaspora ya Shenyang, HODARI Patrick Guy afata umwanya wo guha ikaze abashyitsi n’abandi baje kwitabira uwo muhango.

Basabwe kwibuka biyubaka

Mu ijambo rye yashimiye abantu bose bahageze, ndetse asaba abitabiriye uwo muhango kurangwa n’ituze n’amahoro. Ikiganiro cyatanzwe na ISHIMWE Prince, aho mu cyigisho yibanze ku cyatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabibukije ko bagomba kurwanya ikintu cyose cyabinjizamo ingangabitekerezo ya Jenoside. Yagize ati:

Mwese uko muri aha, ndabona mwaravutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nanjye byitwa ko mbaruta mu myaka, yabaye mfite imyaka ndwi (7) kandi mba mu buhungiro njye n’ababyeyi banjye. Tugitahuka, hari ibyo nabashije kwibonera n’amaso yanjye, ndetse hari ibyo nabwiwe, hari n’ibyo nasomye mu bitabo, Jenoside yakorewe Abatutsi yashenye igihugu ikigeza kuri zero.

Ishimwe Prince yakomeje avuga ko uyu munsi kuba bari mu Bushinwa biga mu mashuri meza, ari uko igihugu, ababyeyi babo bahisemo kwiyubaka bifuza ko amateka mabi babayemo atabakurikirana. Yabibukije ko ukwiyubaka igihugu kibatezeho, ari uko bagomba kuzuza inshingano zabo zabazanye zo kwiga, birinda imico mibi ibajyana mu biyobyabwenge kandi bima amatwi abantu bose bafite umugambi wo kubasenyera igihugu.

Ingabire Christian uhagarariye Diaspora ya Shenyang, ni we wacanye urumuri rw’icyizere, aruhererekanya n’abayobozi b’Abanyarwanda biga muri za kaminuza ziherereye i Shenyang. Yavuze ko urwo rumuri ari kimenyetso gikomeye kigaragaza ko Abanyarwanda banze guheranwa n’agahinda, bahitamo ubwiyunge, bahitamo amahoro no kwiyubaka. Ati “Icyo kizere mugende mukimurikire bagenzi banyu mubana, mu babwire ko ubwiyunge, amahoro, no kwiyubaka bishoboka, kuko byabaye mu Rwanda.”

Nyuma y’ijambo ry’umuyobozi wa diaspora ya Shenyang, habayeho kureba filimi mbarankuru (documentaire) ivuga ku mateka y’u Rwanda na Jenoside yakorewe Abatutsi. Haje no gukurikiraho ibiganiro, aho abanyeshuri batandukanye batanze ibitekerezo by’uburyo bashobora kubaka igihugu kizira amacakubiri n’umwiryane.

Bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi

Abanyarwanda baba mu Bushinwa

Ishimwe Prince

Src: Umuseke.rw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND