RFL
Kigali

Kwibuka24: Ku Mubuga muri Karongi bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hagaragara umugore wabaye umurinzi w’igihango

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:22/05/2018 13:05
1


Muri iki gihe cy'iminsi ijana yo Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hirya no hino mu gihuko hakomeje kubera ibikorwa byo kwibuka ibihe bikomeye byatikiriyemo abanyarwanda barenga Miliyoni mu minsi 100 gusa.



Ku Cyumweru tariki 20 Gicurasi 2018, mu Karere ka Karongi mu murenge wa Mubuga uteganye na Bisesero, bibutse inzirakarengana zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Mu bibutswe harimo abaguye mu rusengero rw’abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi ku Murangara ndetse n'abandi baguye muri Kiliziya ya Mubuga aho bajyanywe babeshywe amakiriro nyamara bwari uburyo bwo kubakusanyiriza hamwe ngo bicwe bose nta wusigaye. Si abo gusa hari n’abiciwe ku kigo nderabuzima cya Mubuga ndetse no ku misozi itandukanye igize utwo duce.

Ni igikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka aho abitabiriye uyu muhango wo kwibuka banyuze hamwe mu habitse amateka yihariye yo muri Jenocide, bakagera ku kigo nderabuzima cya Mubuga dore ko naho ubwaho haguye benshi, barimo n’abari baharwariye. Uyu muhango wakomeje hashyirwa indabo ku mva zirimo imibiri y’ababashije kuboneka bagashyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso ruherereye aho kuri Kiliziya ya Mubuga, Kiliziya yiciwemo abantu benshi cyane.

Mubuga

Uyu muhango watangijwe n'urugendo rwo kwibuka 

Uhagarariye imiryango y’abafite ababo bashyinguwe muri urwo rwibutso mu ijambo rye yibukije abateraniye aho uko Mubuga yari imeze mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, uburyo yari nziza kandi ituweho n’abeza rwose. Yongeye kandi abibutsa Missa ya nyuma baherukanamo n’imiryango yabo ko hari kuri Pasika ari n’imwe mu mpamvu iki gikorwa bagishyize ku munsi wo ku Cyumweru ngo babasomere Missa ku munsi wa Pantekote (Roho Mutagatifu Amanukira mu mitima y’intumwa) cyane ko abenshi muri bo bari Abakilisitu Gaturika.

Mubuga

Vice Mayor wa Karongi yashyize indabo ku biciwe muri Kiliziya ya Mubuga bashyinguwe kuri iyo Kiliziya

Yakomeje yibutsa uwo ari we wese waba waragize uruhare mu ikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ko ibibi bakoze bitazibagira, imbabazi no kwinginga cyane abo bicaga babasabye ariko bakabirengaho bakabica. Iki gikorwa cyo kwibuka asanga bakakigendeyeho batanga ukuri, bicuza ku Mana bakihana, bagasaba imbabazi abo biciye kandi bakanababera intwari bakabereka aho bamwe mu batutsi bishwe muri Jenocide babashyize kuko hari benshi na n’ubu bataramenya aho bari ngo babashyingure mu cyubahiro ibintu bihangayikishije igihugu cyose ndetse bihora birushaho gushengura abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati:

Kuba twinginga ngo twerekwe aho abacu bashyizwe tubashyingure, si ku nyungu zacu gusa ahubwo namwe (ababikoze) bizabafasha kubohoka mu mitima yanyu kuko mwatwikoreje ingasire ariko mwe mwikoreye urusyo cyane ko mwihemukiye mukanaha umurage mubi ababakomokaho wo kugendana ipfunwe. Nta rirarenga, mwatera intambwe mukaberekana twese tugatura imitwaro twikoreye maze tugafatanya kubaka igihugu dufatanyije kuko biragoye kucyubaka turenzaho gusa. Ikindi dusaba ni urwibutso rugaragara, rwiza kandi ruzima rwo kubika neza imibiri y’abacu tukarushaho kubasubiza agaciro bambuwe.

Mubuga

Hunamiwe inzirakarengane zazize Jenocide ku Mubuga 

Umubyeyi Mado watanze ubuhamya ku nzira y’umusaraba yanyuzemo muri Mata 1994 kuva mu Bisesero, akajya ku Mubuga, ndetse na za Nyamasheje yatangaje ko Genocide itigeze itungurana na gato kuko na mbere yayo ari kenshi batotezwaga bazira ko ari abatutsi kugeza n’ubwo kwiga biba sakirirego, kubona akazi biba ibibazo kandi bagatsindiye ati “Kuva muri za 1959 Abatutsi baratotejwe, abenshi barahunze kandi ntibahungaga ihanuka ry’indege ya Habyarimana…”

Umugabo we wari uri mu gisirikare cyo kwa Habyarimana yateguriwe impfu nyinshi ariko akarindwa n’Imana akazicika. Mado ni umwe mu bajyanywe muri iyi Kiliziya ya Mubuga aho bari bizeye amakiriro nyamara bageramo bagafungiranwa n’umupadiri wahabaga (Ubu aba mu Bufaransa) yitwaga Marcelle. Yabafungiranye ngo batavamo, kugira ngo ababahigaga bababone byoroshye. Nyuma baraje barabarasa, babajugunyamo amagerenade benshi barapfa bake basigaye nawe arimo batangira guhunga bahigwa bukware kuva ubwo.

Mubuga

Bamwe babashije kumenya ababo aho bari babashyingura mu cyubahiro

Kugeza ubu uyu mubyeyi wiciwe abana abahetse mu mugongo abandi bakicirwa mu maso ye, ntazi aho abana be bari ari nabwo yagize ati “Kutatwereka aho abacu bari ngo tubashyingure biradushengura cyane kuko ubwo baba bashyinguye mu mitima yanyu.” Yagarutse ku mugore wamurokoye muri Jenocide witwa Angeline Nyirangendahayo. Uyu mugore yari afite basaza be bari ba ruharwa mu gukora Jenocide, yarokoye umugabo n’abana be ndetse arokora na Mado abwira ababahigaga ko nibibeshya bagakora kuri abo bantu nawe afata umuhoro akabica ndetse na basaza be batari bubyihanganire kuko basaza be batinywaga cyane bituma nta wukora kuri abo bantu n’umwe. Mado yahaye impano y’ishimwe Nyirangendahayo wamurokoye, ashimirwa ko yabaye umurinzi w’igihango. Angelina yagize ati:

Leta mbi yarabikoze, yateguye Jenocide, iyitoza ba baturage bayo babi. Twese tuva amaraso amwe, yaba umuhutu cyangwa umututsi bava amaraso amwe. Ibyo nakoze simbifata nk’ubutwari, ahubwo mbona ari roho w’Imana wabinkoresheje. Ndasaba imbabazi nanjye; sinigeze nica muri Jenocide ariko kuba barazaga guhiga abo nari mpishe nkafata umuhoro nkababwira ngo bibeshye babakoreho nanjye ndabatema, icyo gitekerezo ubwacyo kuba cyarigeze kunza mu mutwe ndabisabira imbabazi kuko kubitekereza ubwo nabwo ni ubwicanyi. Hari abaherekezaga abagiye kwica bakabatera imbaraga, hari abakomeraga berekana aho abatutsi bihishe, abasigaraga batekeye abagiye kwica…muri rusange tuge tuba abanyakuri, abahutu bose muri rusange twarishe. Ibyo byose ubwabyo byo kubafasha ni bwo bwicanyi bwa mbere. Tugomba gusaba imbabazi kandi tubikuye ku mutima tukareka kwishushanya no kwiyorobeka. Abana banjye ndushaho kubatoza umutima w’urukundo kandi nshimiye cyane iyi mpano mpawe.

Mubuga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mubuga

 

 

Mubuga

Senateri Mukankusi Perrine yashyize indabo ku miryango ishyinguye kuri uru rwibutso

Byari bigoye cyane ko hari uwabona icyo avuga nyuma y’ubuhamya bwa Mado ndetse n’uyu murinzi w’igihango nk’uko byagoye cyane Egide Nkuranga, umuyobozi wungirije wa IBUKA wari ugeze muri uyu murenge ku nshuro ye ya mbere. Yashimiye cyane Angelina mu izina rya IBUKA ku butwari yagaragaje muri Jenoside yakorewe Abatusti muri Mata 1994 ndetse anashimangira ko mu buhamya bwinshi butandukanye yumvise ubwa Mado bumubereye nka filime ikomeye ndetse n’igitabo kidasanzwe. Umuyobozi wungirje wa IBUKA yagarutse ku bijyanye no kuba hari abatazi aho bamwe mu bazize Jenoside bashyinguye, ati:

Ni benshi bashaka kudusaza, bakatwereka aharimo abantu tukabareba tukababura, ibintu byo gukomeza kubasaba imbabazi ngo mutwereke abantu bacu aho bari, guhora tubinginga ntibizongera. Turabizi neza ko hari abo tutazabona na rimwe, hari abo mwajugunye mu mazi n’abandi benshi. Gusa turabasengera, tukabibuka, kandi nta wutanga imbabazi abitegetswe.

Mubuga 

Yakomeje agira ati: "Ntabwo tuzafata imbabazi ngo tugende tuzijugunye mu muhanda muge kuzitoragurayo. Niba mwumva muremerewe, mubatwereke ibindi tuzabyitaho. Kandi nta wuzimwa imbabazi nazisaba bifatika koko.” Yasoje ashimira cyane ingabo za FPR Inkoanyi ku butwari bwihariye bwaziranze, ku bikorwa badahwema gukora mu kurushaho kwita ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi no kubafasha gukemura byinshi mu bibazo by’inguti bahura nabyo umunsi ku wundi.

Mubuga

Ingabo za FPR ntizihwema kuba hafi abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Umuyobozi w’akarere ka Karongi uyu murenge wa Mubuga uherereyemo mu ijambo rye yavuze ko kwihangana ubwabyo bigoye, ariko kandi nta kindi cyo gukora gihari. Yasezeranyije abari aho ko bagiye kwita ku gikorwa cyo kubaka urwibutso rwa Jenoside kwita cyane ku bacitse ku icumu ndetse anavuga ko bazategura igikorwa cyo gusura wa mugore w’umurinzi w’igihango, Angelina bakamushimira mu rwego rw’akarere ka Karongi. Yibukije kandi ko kwibuka bireba bose, ati:“Kwibuka ni iby’abanyarwanda twese muri rusange. Kandi mu karere kacu hari impinduka zigomba kugaragara.”

Mubuga

Mayor w'Akarere ka Karongi (uwicaye hagati) yijeje abari aho ko hazubakwa urwibutso






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Sha Mubuga yari imfura gusa, ibyo biterahamwe byarazimaze, banyiciyeyo Nyogokuru n abavandimwe





Inyarwanda BACKGROUND