RFL
Kigali

Kwibuka24: Ijoro ryo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Murangara na Mubuga mu Karere ka Karongi

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:21/05/2018 14:02
0


Muri iki gihe mu Rwanda turi mu minsi ijana yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ibihe bikomeye byatikiriyemo abanyarwanda barenga Miliyoni. Uduce dutandukanye tw’igihugu tugenda tugira igihe cyihariye cyo kwibuka.



Kuwa Gatandatu w’icyumweru tuvuyemo mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Mubuga uteganye n’umurenge wa Bisesero, Akagali ka Murangara baraye ijoro ryo kwibuka inzirakarengana zazize Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Abenshi mu bishwe icyo gihe baguye mu rusengero rw’abadive ku Murangara ndetse abandi bagwa muri Kiliziya ya Mubuga aho bajyanywe babeshywe amakiriro nyamara bwari uburyo bwo kubakusanyiriza hamwe ngo bicwe bose nta wusigaye. Si abo gusa hari n’abiciwe ku kigo nderabuzima cya Mubuga ndetse no ku misozi itandukanye igize utwo duce, ababashije kuboneka bose bakaba bashyinguwe mu rwibutso ruri kuri Kiliziya ya Mubuga.

Mubuga 

 Harawe ijoro ryo kwibuka abazize Genocide yakorewe Abatutsi mu murenge wa Mubuga 

Mu ijoro ryo kwibuka ryabaye kuri uwo wa Gatandatu, ryabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwerekezaga ku rusengero rw’Abadive ruherereye ahitwa ku Murangara, uwitwa Innocent yatanze ubuhamya avuga uko abatuye ako gace baba abari mu bwoko bwicaga n’ubwicwaga batigeze bivangura mu minsi ya mbere kuko bo batekerezaga ko ari uduco tw’amabandi turi kubahiga bagafatanya kubarwanya gusa nyuma byaje gukomera abicaga (Abahutu) bategeka ko bitandukanye n’abicwaga (Abatutsi) bitaba ibyo bakicirwa hamwe bose. Iyo amagara aterewe hejuru buri wese asama aye, nibwo bitandukanyije Genocide itangira gukorwa byimbitse bamwe batangira guhunga.

Mubuga

 Abari batuye aho bose bagarutse ku mibanire yabo ya mbere ya Genocide n'ukuntu bari bashyize hamwe bidasanzwe

Muri iryo joro ryo kwibuka kandi, nyuma yo kuva ku Murangara, abitabiriye icyo gikorwa berekeje ku Mubuga kuri Kiliziya ahatikiriye imbaga y’abantu benshi. Abanyeshuri bo muri AERG INTAGANZWA bo mu ishuri rya St Alphonse batambukije ubutumwa bwabo mu ndirimbo yatanze icyizere n’ihumure. Abenshi mu bari bitabiriye iryo joro ryo kwibuka bari biganjemo urubyiruko, ibintu bitanga icyizere cy’ejo haza dore ko ari bo bazavamo abayobozi baho.

Mubuga

 Abanyeshuri bibumbiye mu muryango wa AERG INTAGANZWA batanze ubutumwa bw'icyizere babinyujije mu ndirimbo

Hacanywe urumuri rw’icyizere, hatangwa ubutumwa bw’ihumure, indirimbo, imivugo ifasha abantu kurushaho kwibuka ndetse no kongera kwibuka imiryango yazimye izize Genocide, gusoma amazina y’abazize Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ndetse barushaho no gufatana mu mugongo bibukiranya ko gusaba imbabazi ku bakoze Genocide no gutanga imbabazi ku bakorewe Genocide ariyo ntambwe ya mbere yo kubaka igihugu abanyarwanda bafatanyije nk’uko Vice Mayor w’akarere ka Karongi yongeye kubyibutsa abari bitabiriye iryo joro ryo kwibuka.

Mubuga

Abayobozi mu nzego zitandukanye n'abaturage bitabiriye iri joro ryo kwibuka bafatanyije gucana urumuri rw'icyizere

AMAFOTO:

Mubuga

Vice Mayor w'akarere ka Karongi yahumurije abacitse ku icumu rya Genocide yibutsa ko ubu u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza

Mubuga

Abayobozi batandukanye mu nzego za Leta zirimo n'iz'umutekano bitabiriye iryo joro ryo kwibuka

Mubuga 

Umuyobozi wungirije uhagarariye IBUKA ni umwe mu baraye ijoro ryo kwibuka ku Mubuga

Mubuga

Abenshi mu bitabiriye iryo joro ryo kwibuka ni urubyiruko, ibintu bitanga icyizere cy'ejo hazaza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND