Uyu munsi tariki 22 Mata 2017 ni bwo abagize umuryango wa gikirisitu witwa “One in Christ” basuye urwibutso rwa rwa Jenoside rwa Nyamata basobanurirwa amateka yaranze agace ka Bugesera mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse no muri Jenoside yakorewe abatutsi. Mbere yo gusura uru rwibutso, babanje gusura umukecuru warokokeye muri ako gace.
Mukazitoni Edith wo mu kagali ka Nyamata Ville,umudugudu wa Rwakibilizi ya kabiri ni we wasuwe n’uru rubyiruko, gusa ntibagiriwe umugisha wo kuganirizwa n’uyu mubyeyi kuko akuze cyane bitamworohera kuvuga,gusa babashije kuganira na bucura bwe wari ufite imyaka cumi n'ine mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.
Nyuma yo gusura uwo mukecuru basuye urwibutso rwa Nyamata basobanurirwa byinshi ku mateka ya Bugesera guhera mu 1959 kugeza Jenoside ibaye. “One in Christ” ni umuryango uhuriyemo urubyiruko rwo mu madini anyuranye rugamije gufasha abababaye ndetse no kwigisha ubutumwa bwa Kristu Yesu.
Babanje gusura umukecuru
Mukazitoni Edith wasuwe n'uru rubyiruko
Umuyobozi w'akagali ka Nyamata ville Rutembesa Frederick nawe yari yifatanaje n'uru rubyiruko
Iki gikorwa cyaranzwe n'amasengesho.......
Aha baririmbiraga Imana
Bari mu mwuka
Uzabakiriho Placide umuyobozi wa One in Christ bimwanga mu nda atanga ubuhamya bw'ibyamubayeho mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi
Umunyamuryango wa One in Christ
Chantal,bucura bw'uyu mukecuru nawe yabanyuriyemo gake ku mateka ye mu gihe cya Jenoside
Basenga Imana
One in Christ bafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'umukecuru basuye
Bagera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Nyamata bakiriwe na Muberuka Leon,umukozi wo ko rwibutso ubishinzwe
Yabanje ku baganiriza ku mateka ya Bugesera kuva 1959
Iyi ni imva ishyinguyemo Tonia Locatelli umutariyanikazi w'umumisiyoneri wahungishije ndetse akarokora abatutsi benshi mu 1992 ubwo interahamwe zabagabagaho igitero bagahungira muri kiriziya ya Nyamata, uyu Tonia yishwe arashwe
Amafoto:Ihorindeba Lewis
TANGA IGITECYEREZO