RFL
Kigali

Kwibuka23:Itsinda rya One in Christ ryasuye urwibutso rwa Nyamata rinasura umukecuru warokokeye muri ako gace

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:22/04/2017 19:32
4


Uyu munsi tariki 22 Mata 2017 ni bwo abagize umuryango wa gikirisitu witwa “One in Christ” basuye urwibutso rwa rwa Jenoside rwa Nyamata basobanurirwa amateka yaranze agace ka Bugesera mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi ndetse no muri Jenoside yakorewe abatutsi. Mbere yo gusura uru rwibutso, babanje gusura umukecuru warokokeye muri ako gace.



Mukazitoni Edith wo mu kagali ka Nyamata Ville,umudugudu wa Rwakibilizi ya kabiri ni we wasuwe n’uru rubyiruko, gusa ntibagiriwe umugisha wo kuganirizwa n’uyu mubyeyi kuko akuze cyane bitamworohera kuvuga,gusa babashije kuganira na bucura bwe wari ufite imyaka cumi n'ine mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.

Nyuma yo gusura uwo mukecuru basuye urwibutso rwa Nyamata basobanurirwa byinshi ku mateka ya Bugesera guhera mu 1959 kugeza Jenoside ibaye. “One in Christ” ni umuryango uhuriyemo urubyiruko rwo mu madini anyuranye rugamije gufasha abababaye ndetse no kwigisha ubutumwa bwa Kristu Yesu.

Kwibuka23

Kwibuka23

Babanje gusura umukecuru

Kwibuka23

Mukazitoni Edith wasuwe n'uru rubyiruko

Kwibuka23

Umuyobozi w'akagali ka Nyamata ville Rutembesa Frederick nawe yari yifatanaje n'uru rubyiruko

Kwibuka23

Kwibuka23

Kwibuka23

Iki gikorwa cyaranzwe n'amasengesho.......

Kwibuka23

Kwibuka23

Kwibuka23

Aha baririmbiraga Imana

Kwibuka23

Kwibuka23

Kwibuka23

Bari mu mwuka

Kwibuka23

Uzabakiriho Placide umuyobozi wa One in Christ bimwanga mu nda atanga ubuhamya bw'ibyamubayeho mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi

Kwibuka23

Umunyamuryango wa One in Christ

Kwibuka23

Chantal,bucura bw'uyu mukecuru nawe yabanyuriyemo gake ku mateka ye mu gihe cya Jenoside

Kwibuka23

Basenga Imana

Kwibuka23

One in Christ bafashe ifoto y'urwibutso hamwe n'umukecuru basuye

Kwibuka23

Kwibuka23

Bagera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Nyamata bakiriwe na Muberuka Leon,umukozi wo ko rwibutso ubishinzwe

Kwibuka23

Yabanje ku baganiriza ku mateka ya Bugesera kuva 1959

Kwibuka23

Iyi ni imva ishyinguyemo Tonia Locatelli umutariyanikazi w'umumisiyoneri wahungishije ndetse akarokora abatutsi benshi mu 1992 ubwo interahamwe zabagabagaho igitero bagahungira muri kiriziya ya Nyamata, uyu Tonia yishwe arashwe

Kwibuka23

Amafoto:Ihorindeba Lewis






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uzapla7 years ago
    Imana ishimwe yo yatubashishije kdi idukomereze amaboko
  • Mindje Bahati Chris7 years ago
    icyo gikorwa nikiza cyane kdi ndumva nifuje kuba umunyamuryango wa one in Christ,mwafasha uko nabona contacts z'ubuyobozi.Murakoze
  • Danny7 years ago
    Yooo, turabashimiye rubyiruko rw'u Rwanda IMANA ibahe umugisha kubyo mwakoze byose Kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ni inshingano kuri twe abarokotse ndetse n'isi yose. Mukomereze aho. Never again Twibuke twiyubaka.
  • uzapla7 years ago
    bjr bahati Chris waduha number yawe ya phone ukoresha kurI watsap





Inyarwanda BACKGROUND