RFL
Kigali

Kuri iyi tariki nibwo Adele na Chris Brown bavutse: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:5/05/2017 11:14
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 18 mu byumweru bigize umwaka tariki 5 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’125 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 240 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1494: Umunyaportugal wazengurukaga isi, Christopher Columbus yageze ku kirwa cya Jamaica muri Amerika y’epfo, maze agiha igihugu cya Espagne.

1821Napoleon I wari umwami w’u Bufaransa yatangiye mu buhungiro aho yari yarahungiye mu birwa bya Saint Helene.

1925: Guverinoma ya Afurika y’epfo yemeje ururimi rwa Afrikaans nk’ururimi rwa mbere rwo gukoresha mu gihugu.

1936: Mu gihe cy’intambara igihugu cy’u Butaliyani cyateragamo Ethiopia, ingabo z’u Butaliyani zafashe umurwa mukuru Addis Ababa.

1941: Nyuma yo guhunga, umwami w’abami wa Ethiopia Haile Selassie yagarutse mu murwa mukuru Addis Ababa, uyu munsi ukaba ufatwa muri iki gihugu nk’umunsi wo kwibohora.

2007: Indege ya Kenya Airways yari itwaye abagenzi bagera ku 114 yakoze impanuka mu gace ka Douala muri Kameruni abagenzi bose bari bayirimo bahasiga ubuzima.

Abantu bavutse uyu munsi:

1818Karl Marx, umucurabwenge w’umudage yabonye izuba aza utabaruka mu 1883.

1946Jim Kelly, umukinnyi wa filime akaba yari n’umuhanga mu mikino njyarugamba nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2013.

1976: Sage Stallone, umukinnyi, umwanditsi, umuyobozi, akaba n’umushoramari wa filime w’umunyamerika akaba yari umuhungu w’igihangange Sylvestre Stallone yabonye izuba, aza kwitaba Imana mu 2012.

1977: Choi Kang-hee, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuDJ w’umunyakoreya y’epfo wamenyekanye nka Noh Eun-seol muri filime Protect The Boss yabonye izuba.

1981: Craig David, umuririmbyi w’umwongereza yabonye izuba.

1984: Christian Valdéz, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamegizike nibwo yavutse.

1985: Tsepo Masilela, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Afurika y’epfo nibwo yavutse.

1988: Adele, umuririmbyikazi w’umwongereza yabonye izuba.

1989Chris Brown, umuririmbyi w’umunyamerika yabonye izuba.

1993Francine Niyonsaba, umukinnyi w’amasiganwa ku maguru w’umurundikazi nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1821: Umwami w’abami Napoleon I w’ubufaransa, yaratanze.

1944Bertha Benz, umudagekazi wari umugore wa Karl Benz (washinze uruganda rukora imodoka za Benz) yitabye Imana, ku myaka 95 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2007Theodore Maiman, umunyabugenge w’umunyamerika akaba ariwe waremye igikoresho cya Laser cyohereza imirasire, yaratabarutse ku myaka 80 y’amavuko.

2010Umaru Musa Yar'Adua, wabaye perezida wa 12 wa Nigeriya yaratabarutse, ku myaka 59 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’ababyaza (International Midwives' Day)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND