RFL
Kigali

Kuri iyi tariki muri 2012 nibwo Patrick Mafisango yitabye Imana: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:17/05/2018 10:52
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 19 mu byumweru bigize umwaka tariki 17 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’137 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 228 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1865: umuryango mpuzamahanga w’itumanaho (ITU mu magambo ahinnye) warashinzwe mu mujyi wa Paris mu Bufarasa.

1940: Mu gihe cy’intambara ya 2 y’isi, ubudage bwafashe Buruseli, umurwa mukuru w’ububiligi.

1990: Inama rusange y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) yakuye ubutinganyi mu ndwara zo mu mutwe.

1994: Mu gihugu cya Malawi, ku nshuro ya mbere habaye amatora ahuriweho n’amashyaka menshi.

1997: Nyuma yo gutsinda intambara barwanyagamo Mobutu Sese Seko, ingabo za Laurent Kabira zinjiye umurwa mukuru wa Zaire, Kinshasa, bahita banahindura izina ry’igihugu bacyita Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Abantu bavutse uyu munsi:

1934: Ronald Wayne, umuhanga mu bya mudasobwa akaba n’umwanditsi w’ibitabo w’umunyamerika akaba umwe mu bashinze uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwa Apple nibwo yavutse.

1966: Qusay Hussein wari umuhungu wa Saddam Hussein nibwo yavutse, aza kwitaba Imana yishwe mu ntambara ya Iraq mu 2003.

1970: Jordan Knight, umuhanzi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya New Kids on the Block nibwo yavutse.

1987: Aleandro Rosi, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu mu gihe Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2012: Patrick Mafisango, umukinnyi w’umupira w’umukongomani wari ufite n’ubwenegihugu bw’umunyarwanda yitabye Imana, ku myaka 32 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya urwango rugirirwa abatinganyi n’ibinyabibiri (International Day Against Homophobia and Transphobia).

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’isakazamakuru mu itumanaho.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND