RFL
Kigali

Kuri iyi tariki abasukuti b’isi yose bizihiza ivuka rya Baden Powel n’umugore we Olave: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/02/2017 8:37
0


Uyu munsi ni ku wa 3 w’icyumweru cya 8 mu byumweru bigize umwaka tariki 22 Gashyantare, ukaba ari umunsi wa 53 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 312 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1632: Igitabo cyanditswe n’umuhanga mu by’ubumenyi bw’isanzure Galileo Galilei yise Dialogue Concerning the Two Chief World Systems cyavugaga ku miterere y’isanzure n’uburyo imibumbe yose yo mu isanzure izenguruka izuba cyagiye ahagaragara.

1651: Ku nkombe z’inyanja ya ruguru ku ruhande rw’amajyaruguru y’ubudage habaye umwuzure ukaze wahawe akazina ka Mutagatifu Petero, ukaba warahitanye abantu basaga ibihumbi 15.

1848: Impinduramatwara mu gihugu cy’ubufaransa zaratangiye, zikaba zarasojwe n’itangizwa rya Repubulika ya 2.

1856: Ishyaka ry’abarepubulike (Parti des Republicains) muri Amerika ryatangiye inama yaryo ya mbere muri Pittsburgh.

1924: Calvin Coolidge wari perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yatanze ikiganiro cyanyuze kuri radiyo ari mu nzu ya perezidansi (White House) aba perezida wa mbere wa Amerika ubashije kubikora.

1942: Mu gihe cy’intambara y’isi ya 2, mu gihe ubuyapani bwari bwamaze gutsinda Leta zunze ubumwe za Amerika, uwari perezida Franklin D. Roosevelt yategetse general Douglas MacArthur gukura ingabo ze mu gihugu cya Philippines agasubira muri Amerika.

1958: Ibihugu bya Misiri na Syria byarihuje mu rwego rwo gukora Leta y’ubumwe y’abarabu.

1974: Samuel Byck yashatse kwica uwari perezida wa Amerika Richard Nixon ariko nti yabigeraho.

2002: Umunyangola wari inyeshyamba irwanya Leta Jonas Savimbi yishwe n’ingabo za Leta ubwo zamutegaga mu gico.

Abantu bavutse uyu munsi:

1732George Washington, perezida wa mbere wa Leta zunze ubumwe za Amerika yabonye izuba, aza gutabaruka mu 1799.

1857: Robert Baden-Powell, umusirikare w’umwongereza akaba ari nawe washinze umuryango w’abasuguti (scouts) ku isi nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1941.

1889: Olave Baden-Powell, umwongerezakazi akaba yarabaye umugore wa Baden Powell akaba ariwe washinze umuryango w’abaguide b’abakobwa (abakobwa b’abascouts) ku isi nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 1977.

1921Jean-Bédel Bokassa, perezida wa 2 wa Central Africa nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1996.

1944: Robert Kardashian, umunyamategeko w’umunyamerika akaba yari se wa Kim Kardashian nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2003.

1973: Juninho Paulista, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1981: Fredson Câmara Pereira, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1987: Sergio Romero, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Argentine nibwo yavutse.

1988: Efraín Juárez, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamegizike nibwo yavutse.

1988: Ximena Navarrete, umunyamideli akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamegizike akaba yarabaye nyampinga w’isi mu 2010 nibwo yavutse.

1989: Franco Vázquez, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Argentine nibwo yavutse.

1990Luca Profeta, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1992Alexander Merkel, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1944: Kasturba Gandhi, umuhindekazi wari umugore wa Mahatma Gandhi yitabye Imana, ku myaka 75 y’amavuko.

2002: Jonas Savimbi, umusirikare wari inyeshyamba muri Angola akaba ariwe washinze umutwe wa UNITA yitabye Imana, ku myaka 68 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’abascout ku isi, aho ababarizwa muri uyu muryango baba bibuka ivuka ry’uwawushinze.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo gutekereza bijyanye n’ivuka ry’uwashinze umuryango w’abaguide ku isi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND