RFL
Kigali

KIGALI: Mu kurushaho kongera imbaraga mu ikoranabuhanga mu burezi hari kuba amahugurwa y'abarimu 113

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:17/04/2018 13:53
0


Mu Rwanda uko iterambere ryihuta ni nako ikoranabuhanga ridasigara inyuma cyane ko riri gukoreshwa mu bikorwa remezo by'igihugu. Ni muri urwo rwego, mu mujyi wa Kigali hari kubera amahugurwa y'abarimu 113 b'icyiciro cya mbere ku bijyanye n'imikoreshereze ya za 'Smart Classroom' mu myigishirize, uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu mashuri.



Aya mahugurwa yatangijwe ku mugaragaro n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyigishirirze Dr. Irénée Ndayambaje ejo kuwa mbere tariki 16 Mata 2018. Dr. Irénée Ndayambaje yatangije aya mahugurwa y'abarimu 113 bakomoka mu turere 11 dutandukanye tw’igihugu. Aya mahugurwa akaba ari guhugura abarimu ku mikoreshereze y'ibyumba by'amashuri bijyanye n'igihe (smart classroom).

Intego nyamukuru y’aya mahugurwa ari kubera kuri La Paris Nyandungu, ni uko ikoranabuhanga ryakinjira mu myigire no mu myigishirize y'abarimu n'abanyeshuri bose bakarikoresha uko bikwiye. Ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com, Dr. Irénée Ndayambaje yadutangarije ko aba barimu bari guhugurwa baturutse mu turere cumi na kamwe (11) bakaba ari icyiciro cya mbere cy’abazifashishwa mu guhugura abandi bo mu cyiciro kizakurikiraho ndetse anatubwira intego z’aya mahugurwa aho yagize ati:

Aya mahugurwa ari kubera muri La Paris Nyandungu, intumbero yayo ni ibijyanye na ICT Integration in Teaching and Learning, ni uburyo bwo kwimakaza ikoranabuhanga mu kwiga no kwigisha. Bikaba bifasha abarimu mu kwigisha kwabo ndetse bigafasha n’abana mu kwiga kwabo. Hari guhugurwa abarezi baturutse mu turere dutandukanye, batangiye guhugurwa ejo kuwa mbere tariki 16 Mata 2018, ni abitwa Trainers of Trainers (Abatoza b’abatoza), nibarangiza kwiga hazaza ikindi cyiciro cya kabiri…

Image result for Dr. Irénée Ndayambaje amakuru REB

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyigishirize Dr. Irénée Ndayambaje 

Aya mahugurwa azasozwa tariki 18 Mata 2018 hatangire andi y’icyiciro cya kabiri azatangira tariki 19 Mata agasozwa tariki 21 Mata 2018. Nk’uko Dr. Irénée Ndayambaje yabitangarije Inyarwanda.com hari aho usanga ikoranabuhanga ritarashinga imizi mu mashuri akaba ari cyo aya mahugurwa agamije gukosora. Yagize ati:

Mu by’ukuri ikoranabuhanga ntabwo rirashinga imizi mu burezi, byagiye binagaragara y'uko hari n’abahabwa za mudasobwa na murandasi ariko abayobozi b’ayo mashuri ntibakingure bya byumba bizwi nka smart classroom ngo abarezi cyangwa abana bayakoreshe…Ikindi usanga akenshi ikoranabuhanga riharirwa abarimu baryo gusa kandi rikenewe gukoreshwa mu masomo yose atari abarimu bigisha ICT gusa.

Uyu muyobozi kandi yatubwiye ko abari guhugurwa bazifashishwa mu guhugura abandi, anavuga ko abanyeshuri bahawe mudasobwa za Positivo badakwiye kuzibika gusa ahubwo ko bakwiye kuzikoresha kuko ikoranabuhanga atari iryo kubikwa ari iryo kwifashishwa mu guteza imbere imyigire n’imyigishirize bityo ireme mu burezi rigafata indi ntera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND