RFL
Kigali

Kigali:Kajugujugu ya RDF yakoze impanuka

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:27/10/2016 12:44
1


Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 27 Ukwakira 2016 nibwo indege y'igisirikare cy'u Rwanda yo mu bwoko bwa Kajugujugu yakoze impanuka.



Iyi ndege yakoreye impanuka mu gishanga cya Muyumbu, hafi y'i Masaka mu Karere ka Kicukiro. Umuturage wari uri ahabereye impanuka yabidutangarije muri aya magambo." Nagiye kubona mbona imanutse mu kirere yihuta, ihita yikubita hasi ariko ntiyashya, sinamenye neza icyabiteye kuko wabonaga ko bari bari mu kazi gasanzwe ko gucunga umutekano."

Iyi niyo ndege yakoze impanuka

Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye n'umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Rene Ngendahimana yadutangarije ko iyi mpanuka koko yabaye ariko bakaba bataramenya neza icyayiteye.  Iyi ndege yari irimo abantu bane ariko bose ntanumwe wapfuye nk'uko umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda yabidutangarije. Ati " Ntabwo impamvu yayiteye turayimenya, turacyakusanya amakuru.  Nta muntu wapfuye, abari bayirimo bavuyemo amahoro uretse umwe wakomeretse kuburyo budakabije."

Lt Col Rene Ngendahimana yongeyeho ko ari impanuka idakabije cyane, ko bidakwiriye gutera impungenge uwo ari we wese.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndayisaba Eugene7 years ago
    Kuba Ntamuntu Wapfuye Imana Ishimwe Cyane.





Inyarwanda BACKGROUND