RFL
Kigali

Kigali: Imodoka ya mbere ikorewe mu Rwanda ikoresha imirasire y’izuba yamurikiwe abanyamakuru

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:29/04/2017 8:19
17


Kaminuza ya Singhad Technical Education Society – Rwanda (STES Rwanda) kuri uyu wa Gatanu yamurikiye itangazamakuru imodoka yakozwe n’abanyeshuri bayo ikoresha imirasire y’izuba.



Abanyeshuri 10 b’iyi kaminuza, abahungu batanu n’abakobwa batanu, mu kwezi gushize begukanye igihembo mu marushanwa yabereye mu Buhinde yo gukora bene iyi modoka. Bakigera mu Rwanda batangiye gukora imodoka ikoreshwa n’imirasire y’izuba kugira ngo bayimurikire abanyarwanda, ikaba izanagaragazwa mu muhango wo kwizihiza umunsi w’umurimo kuwa 1 Gicurasi.

Imodoka y'imirasire y'izuba

Imodoka y'imirasire y'izubaAbanyamakuru beretswe aho imirimo yo gukora iyi modoka igeze, umushoferi wayo ajyamo arayitwara

Imodoka y'imirasire y'izuba

Imodoka y'imirasire y'izubaIfite ubushobozi bwo gutwara abagenzi babiri na shoferi wa gatatu, ariko ngo bashobora gukora n’inini

Nzitonda Kiyengo washinze iyi kaminuza yigisha ibya Engeneering, avuga ko ibikoresho bigize iyi modoka hafi ya byose byaguzwe mu Rwanda. Ifite agaciriro k’amafaranga miliyoni hagati ya 2 na 3.

Nzitonda avuga ko iyi modoka ifite umwihariko wo kuba idasohora ibyotsi bihumanya icyirere ndetse ikaba itanagoye kuko idakenera kunywa lisansi cyangwa mazutu. Avuga ko barimo kureba uko iri koranabuhanga ry’imirasire y’izuba ryanakoreshwa mu mato yo mu biyaga ku buryo na yo yajya akoresha imirasire y’izuba agaca ukubiri na za lisansi zihenze.

Imodoka y'imirasire y'izuba

Ruzibiza Samantha wagize uruhare mu gukora iyi modoka akaba yarakoze ibijyanye na design (imiterere) yayo avuga ko ari ishema kuri bo kuba babashije kugera kuri iki gikorwa. Uyu mukobwa uri no mu bari bitabiriye amarushanwa yo mu Buhinde, avuga ko hakiri byinshi bifuza kugeraho ngo babe banashinga uruganda rukomeye.

RuzibizaRuzibiza Samantha aha ikiganiro abanyamakuru

Mu gukora iyi modoka, aba banyehsuri babawe hafi na Semahuna Armel usanzwe akora design z’imodoka mu ruganda rwa Volvo rukorera Suwedi. Semahuna yavuze ko yishimiye intambwe abanyarwanda bagezeho mu gukora imodoka kandi anabashishikariza kujya bagera n’ahandi bakongera ubumenyi mu gukora imodoka.

Semahuna ArmelSemahuna Armel

Mu marushanwa yabereye mu Buhinde yari yitabiriwe na kaminuza zigisha ibya Engeneering, imodoka yakozwe n’abanyarwanda yirutse amasaha atatu. Nzitonda Kiyengo uyobora iyi kaminuza ya STES Rwanda atangaza ko imodoka yeretswe abanyamakuru ifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero 50 ku isaha, bateri zayo zikaba zabika umuriro amasaha ane.

Imodoka y'imirasire y'izuba

Imodoka y'imirasire y'izuba

Imodoka y'imirasire y'izubaIyi modoka ifite bateri enye zifite ubushobozi bwo kubika ingufu nyinshi, ku buryo iyo izuba rirenze nka saa kumi n’ebyiri imodoka ishobora kugenda andi masaha ane, ukaba wanasharija ayo mabateri

ANDI MAFOTO YARANZE IKI GIKORWA:

Imodoka y'imirasire y'izuba

Imodoka y'imirasire y'izuba

Imodoka y'imirasire y'izuba

Imodoka y'imirasire y'izuba

Aha bagaragazaga uburyo babigenza mu mirimo imwe n'imwe yo gukora iyi modoka 

Imodoka y'imirasire y'izuba

Imodoka y'imirasire y'izuba

Imodoka y'imirasire y'izuba

Imodoka y'imirasire y'izuba

Imodoka y'imirasire y'izuba

Imodoka y'imirasire y'izuba

Imodoka y'imirasire y'izubaAha bayitemberezaga mu mbuga y'iyi kaminuza

Imodoka y'imirasire y'izuba

Imodoka y'imirasire y'izuba

Imodoka y'imirasire y'izuba

Imodoka y'imirasire y'izuba

Imodoka y'imirasire y'izuba

Itsinda rya bamwe mu banyeshuri bafatanije gukora iyi modoka

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yves6 years ago
    Congratulation kubanyeshuli ba STES na Rector Nzitonda!
  • Sano6 years ago
    Apuu iyo nta modoka irimo rwose nibikisho byabana
  • Kanimba Jean6 years ago
    @Sano! Iyo igikinisho nka kiriya cyashoboye gukorwa (Nk'uko wacyise!!!) Haba hasigaye kukijyana mu nganda zikagitunganya kikavamo imodoka. Kiriya kiba kiri ku rwego rwo kuva ku gitekerezo cyerekeza ku bifatika. Bravo ahubwo kuri uru rubyiruko!!!!
  • kassa6 years ago
    @Sano kombona wowe wagaye niki waba warakoze , nuwabanje gukora Imodoka nawe nuko yatangiye Humura rero reka abana b'urwanda bavumbure.
  • eric6 years ago
    iyi STES siya kaminuza Yahagaritswe na Mineduc none niyo iri gukora ibishya , and ik iki nikigaragaza ko abahagaritse ziriya kaminuza batagendeye kuri realite
  • Gicu Nkuba6 years ago
    Iki gikorwa ni cyiza cyane, ariko ndabaza. Ese ku isi hari ahandi hari imodoka zikoresha ubu buryo? Ese imodoka yamuritswe mu Buhinde n'aba banyeshuri yakorewe yo cg ni iyo bavanye mu Rwanda? Ese ko batangiye kubikwiza mu mahanga kandi umushinga ukiri kure, ubwo bwenge ntibazabubiba bikagirira akamaro abanyamahanga? Ese ubundi buvumbuzi tujya twumva mu Rwanda ariko tugaheruka butangazwa ntitumenye aho byarengeye byo biba byagenze gute? Urugero hari ibindi byigeze gutangazwa by'abavandimwe bakoresha telephone mu kwatsa no gufungura imodoka. Ibyo byarengeye he?
  • Kaka6 years ago
    @Kasa na Kanimba, ibi ni byo mwita kuvumbura se? bavumbuye iki gishya? bo ubwabo baravuga ko ibikoresho hafi ya byose byaguzwe mu Rwanda kandi ngo bigatwara millions hagati ya 2 na 3 ! Yewe ikirahure n'icyo cyoroheje kirimo kandi nacyo ntigikorerwa mu Rwanda, yewe no kugera ku mupine nk'uwa moto nawo ntukorerwa mu Rwanda, ziriya batteries na panneau yazo nta gishya kirimo bavumbuye kuko no mu nzu ari zo zikoreshwa! Bavandimwe tureke kubeshyana, ubonye iyo bakora akamashini wenda gafasha kuvomerera imyaka cg wenda bakakigana! Naho rwose iturize nta ruganda.ruzaza gukira ziriya modoka kuko mu Rwanda si cyo gikenewe kandi si nabyo byihutirwa!!
  • kabana6 years ago
    Abo banyeshuri ahubwo nibige uburyo imodoka zisanzwe zakoresha iyomirasire yizuba.
  • h6 years ago
    ni byiza nuko ikibazo inaha nta support babiha, inaha leta iba yibereye mu baterankunga bo hanze udafite cash ntawe ukwitaho
  • eva6 years ago
    Iyi se ni imodoka nyabaki?iyi hta modoka irimo irutwa na bya bindi bita ibiotogotogo bikoze mu giti kuko byo byikorera ibirayi byinshi cyane
  • kabana6 years ago
    Uyu mugabo arikorera pub agashora abana muri project idafite icyo yabamarira. Banyeshuri mushishoze areke kubashora mubintu bidafite icyo bizabamarira. Mukore ibintu biri practical kandi bya vuba. Ubu we arabona iriya modoka izajya mumuhanda ryari ? ni DREAMS. Akunda kugaragara mubitangazamakuru cyaneeeee MUMWITONDERE
  • kabana6 years ago
    Uyu mugabo washinze irishuri akunda kwigaragaza mubitangazamakuru !!!! Ubu rero arabesha aba bana ko bakoze imodoka izajya mu muhanda. Aratesha abana igihe nareke bakore ibibafitiye akamaro naho ibyo ni INZOZIIIIIII. Ubwo we arumva bishoboka koko, cyangwa ni pub yikorera ubwe ??? Bana mushishoze mutazaba ibikoresho byuwo mukuru wanyuuuuu. Ni byiza gukora ubushakashatsi ariko mukore ibishobora gushyirwa mungiro kandi vuba.
  • Expat6 years ago
    Mbanze nshimire aba banyeshuri kuba nibura bari muri bake bari gukura ubumenyi mubitabo bakabushyira mubikorwa ngo barebe ko bwafasha society nyarwanda. However, bamenye gufata solar energy ikavanwamo mechanic energy gusa, naho ubundi ntacya vumbuwe hano. Mubihe byashinzwe mwunvise uwazengurutse isi ari mundege ikoresha imirasire, muri Australia ubu hari imodoka zisiganwa z'imirasire, abo bose kandi ibikoresho byibanze biba byanakozwe nibigu byabo. Kujya kugura batteries, solar panels, dynamo, n'amapine ya moto ukabishyirahamwe, ubundi iyi yagakwiye kuba ari experience ya 3rd year of primairy school. 2-3 millions frw zabigiyeho nayo ni menshi, kumuntu usoma neza wiga muri kaminuza, iyi experience nubundi utaniriwe uyikora, wahita umenya ko bizashoboka. Suggestion: Urwanda rwagakwiye kujya rureba ibyo abanyarwanda bakeneye, bakabiha za kaminuza nka research projects, ubitunganije agahembwa. Urugero: Imyaka iri kuma ntidusobanukirwe, nkongwa z'ibigori, fiber optics zicika zigakenera gutumaho abantu bo hanze kuzisana, installation za broadband mugihugu, designs zo guha amazi imigi, gushaka uburyo abanyarwada batura mu mazu meza kandi adahenze/gushaka ibyasimbura ciment cg kuyongera akanahenduka, etc
  • Mimi6 years ago
    Ariko ubwo koko utirengagije umwana wa 3eme primaire ibi yabikora? Nanga abirasi bakabya. Njye ndabona ari intambwe nziza nibakomereze aho babinoze
  • Anonymous6 years ago
    Mimi, kuti atabikora? Nkanjye niga mu wa 3 primaire narinziko bishoboka. Kandi ubu hashize imyaka 20 irenga
  • masengesho aime6 years ago
    Ntimugapfobye ibyakozwe, kuko ntaruganda narumwe rugira matiere premier ngo ruzitunganirize bose baraterateranya.byarakorewe henshi hatandukanye.ahubwo courage kuri bariya banyeshuri nibongeremo ubundi bumenya kndi barebe uburyo hakorwa izisumbuye ho hicaramo benshi.
  • Ferdinand 6 days ago
    Muri ntwari mukomerezeho





Inyarwanda BACKGROUND