RFL
Kigali

Italiki ya 11 Mata 1994 mu mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/04/2018 11:09
0


Mu gihe u Rwanda n'isi yose bari kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, tugiye kubagezaho ibyaranze tariki ya 11 Mata 1994 mu mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.



1.Umutwe w’ingabo z’umuryango w’abibumbye LONI zaturukaga mu gihugu cy’u Bubiligi zasize abatutsi barenga 2000 bari bazihungiyeho mu ishuri rya ETO Kicukiro kandi nta butabazi bari bafite.

2. Abatutsi barenga ibihumbi 3000 bajyanwe kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro

3. Abatutsi bari bahungiye mu iseminari nto ya Ndera barishwe

4. Interahamwe zari ziyobowe na burugumesitiri Jean Baptiste Gatete zateye i Murambi ku Kiliiziya ya Kiziguro hicwa abatutsi 5500

5. Guverinoma yariho yimuriye ibirindiro byayo i Gitarama muri RIAM nyuma y’uko inkotanyi zari zimaze gufata umusozi wa Rebero .

6. Hagati ya 11-66 ibihumbi by’abatutsi biciwe i Rukumberi

7. Abatutsi bari bahungiye mu ishuri rya Serayi i Nyamata barishwe

8. Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya muri paruwasi Muganza (ubu ni mu karere ka Nyaruguru) barishwe.

9. Abatutsi biciwe mu murenge wa Ngoma ku musozi wa Rusizi no mu murenge wa Mbogo, mu gishanga ku kibuga cy’umupira (Iyi mirenge iri mu karere ka Rulindo)

10. Abatutsi bari bahungiye muri EAR Gahini (mu karere ka Kayonza) barishwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND