RFL
Kigali

Inyamaswa ya mbere uri bubone muri iki gishushanyo irasobanura byinshi ku buzima bwawe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/08/2018 15:41
4


Kumenya ubumuntu bwacu cyangwa se kumenya imico yawe ni kimwe mu bintu buri wese yifuza kumenya ariko cyihishe ku buryo hari abadakunda kukivugira mu ruhame kuko ahanini bibasha gutuma umuntu amenya uko ateye bigatuma agira n’uko yitwara mu bandi.



Abahanga mu bijyanye n’imitekerereze ya muntu bagerageje gukusanyiriza hamwe uruvange rw’inyamaswa nyinshi zitandukanye aho bavuga ko inyamaswa ya mbere uri bubone, nta gushidikanya iragusobanura uko uteye wese. Niba wamaze kwitegereza icyo gishushanyo rero birumvikana ko hari imwe mu nyamaswa wabanje kubona mbere y’izindi, dore ubusobanuro bw’imiterere yawe.

Wabanje kubona Koala: Niba wabonye akanyamaswa kitwa Koala mbere y’ibindi byose, ufite umutima ukomeye ariko ukunda gusabana cyane ari nabyo bituma ukundwa na benshi, ukunda gufasha abababaye kandi aho benshi batinye kujya kubera ibikomeye biriyo, uba uwa mbere mu kujyayo kubera wa mutima ukomeye ugira.

Wabanje kubona Gasumbashyamba cyangwa se Giraffe: Niba iyi ari yo nyamaswa wabonye mbere y’izindi, bishatse kuvuga ko uri umuntu uhora mu bushakashatsi, amasaha yawe menshi uyamara ushaka ibisubizo by’ibibazo byakubujije amahoro, ugira intego muri wowe, ibyo bikakugira umunyabwenge.

Wabanje kubona inzovu: Niba inzovu ari yo yaje mu maso yawe mbere y’ibindi byose, uratangaje cyane, uhorana imbaraga kandi ugira amahirwe menshi ubera intego uba wihaye, nubwo uziko utangaje ariko uriyoroshya ndetse wemera cyane intege nke zawe.

Wabanje kubona ingurube y'ishyamba: Niba wabonye iyi nyamaswa mbere, uri umunyabwenge kandi ukunda kwakira impinduka zikubayeho zaba nziza cyangwa se mbi, bishatse kuvuga ko ubuzima bwose wabasha kububamo bwaba ubwiza cyangwa se ububi. Wabasha kubana n’abantu badashobotse bikagukundira.

Wabanje kubona imbata: Niba imbata ari yo yaje mu maso yawe bwa mbere, uri umuntu utuje cyane, ntabwo ukunda kuvuga menshi, ndetse amarangamutima yawe ntupfa kuyerekana, mu buzima busanzwe ntujya uvogerwa cyangwa se ngo umenyerwe na buri wese kubera umutuzo utangaje ugira.

Wabanje kubona injangwe: Niba wabanje kubona injangwe ugira intego muri wowe, icyo washatse ukigeraho byanze bikunze, ugira umujinya w’umuranduranzuzi ku buryo uwakwitambika mu nzira kugira ngo utagera ku ntego yawe yabizira.

Wabanje kubona igihunyira: Niba wabonye igihunyira mbere ya byose, uri umuhanga cyane, ufata imyanzuro myiza kandi iboneye, uri umujyanama mwiza, ukunda gutega amatwi bose kandi bakagukuraho igitekerezo kizima.

Src: amelioretasante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hahah5 years ago
    Ibi bintu birakora kbs
  • Godson5 years ago
    Somehow true.
  • kkkk5 years ago
    nibyo peeee
  • Topman5 years ago
    Ko numva ari ibyiza gusa c nta bibi bijyanye ninyamaswa zavumbuwe ?? Ibi ni ukubyitondamo kbsa





Inyarwanda BACKGROUND