RFL
Kigali

Inkuru nziza ku bazahajwe n’indwara y’ubwandu bw’amaraso

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:5/06/2018 11:34
0


Mu buzima tubayemo bwa buri munsi, tugenda duhura na byinshi binaniza umubiri, ibiwangiza birimo ibyo kurya biba byahinduwe ukundi kuntu n’ibindi byinshi bigira ingaruka ku buzima bwacu.



Zimwe muri izo ngaruka rero usanga ahanini zituzanira indwara zitandukanye zirimo iz’umutima ndetse n’ubwandu bw’amaraso ari bwo twashatse kwibandaho cyane uyu munsi. Mu rwego rwo kwirinda izo ngaruka zavuzwe haruguru rero, ni ngombwa kumenya uko umuntu ayungurura amaraso mu gihe yahuye n’ubwandu.

Mu gihe umubiri uri kukwereka ko utameze neza mu bice runaka ni ngombwa kureba ikitagenda neza maze ukagikosora byihuse, ni nayo mpamvu niba ufite ikibazo mu maraso hakwiye gushakwa uburyo ayungururwa agasukurwa neza akinjiramo umwuka mwiza utandukanye n’uwari urimo.

Aha rero abahanga mu by’ubuzima bateguye bimwe mu byo ushobora kwifashisha kandi wabona hafi kugira ngo ubashe gusukura amaraso yawe uyarinde kuzazamo indwara ari nayo yitwa ubwandu bw’amaraso.

Mu gusukura amaraso yawe rero wifashisha bimwe muri ibi biribwa birimo:

Karoti eshanu, Indimu ebyiri, Cocombre imwe, Icunga rimwe n’Agace gato ka tangawizi. Nyuma yo kubona ibi biribwa byose, urabitunganya ubundi ukabikatagura ukabikoramo umutobe ukajya ubinywa buri gitondo. Nubikora icyumweru kimwe wikurikiranya, ntaho uzongera guhurira n’ikibazo cy’ubwandu bw’amaraso ukundi.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND