RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa izina Muhammad

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/06/2017 8:11
0


Muhammad ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’icyarabu. Rikomoka ku ijambo ‘hamid’, risobanura ‘amashimwe’. Muhammad bisobanura “Ukwiriye amashimwe”



Imiterere y’abantu bitwa ba Muhammad

Muhammad akunda abantu, ni inshuti nziza kandi akunda ahantu hari abantu benshi. Agira amarangamutima n’impuhwe nyinshi ariko abantu ntibabimubonamo cyane. Kuri we ubuzima buroroshye kandi ahora yimura ibintu yari gukora uyu munsi akabishyira ejo, bityo bityo. Agira imyumvire cyangwa uko yifata bitewe n’imiterere y’ahantu abarizwa cyane cyane akagendera ku bitekerezo n’imyumvire ya nyina. Muhammad ashobora kuva mu bunebwe agahita ajya mu gukora cyane akazi kavunanye kinubiwe n’abandi, cyane cyane iyo hari umuntu akunda ubimuteyemo imbaraga, ibintu byose kuri we biterwa n’umuntu akunda umutera imbaraga.

Akunda kubaho mu buzima busa n’inzozi kurusha uko akura amaboko mu mufuka agaharanira kugira ibyo ageraho akagira za nzozi impamo. Abantu bakunda Muhammad kubera ubugwaneza agira no gukunda abantu cyane. Akunda ibikorwa byo gufasha, ikintu kimushimisha kurusha ibindi ni ukugera ku kintu cyahoze ari inzozi ze, binamutera imbaraga zo kuva mu butesi no kumva ko hari umuntu ugomba kumutunga ahubwo nawe akamenya kwifatira inshingano. Iyo akiri umwana, aba agwa neza kandi akundwa n’abantu bose, gusa ababyeyi be baba bakeneye kutamutetesha cyane kuko bimuviramo ubunebwe abaye mukuru. Muhammad kandi ntajya apfa kwibagirwa yaba mu ishuri no mu buzima busanzwe.

Muhammad akunda ubuzima bworoshye n’iraha, akunda ibintu bihindagurika kandi akunda no gukora ingendo. Ahora arota kuzagira umukunzi umwuzuza gusa akunda kwisanga mu rukundo rutamworoheye. Yifuza gukora imirimo nk’iyo ababyeyi be bakoraga, cyane cyane ibijyanye n’ubucuruzi. Ashobora kandi guhitamo gukorera leta cyane cyane akazi gatuma yumva ko hari icyo amariye abantu.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND