Eliane ni izina ryitwa ab’igitsina gore rifite inkomoko mu rurimi rw’igiheburayo. Eliane mu giheburayo bisobanura “Yehova ni Imana”
Imiterere ya ba Eliane
Eliane ni umuntu ugira amarangamutima menshi, aba azi icyo ashaka mu buzima kandi agira ibitekerezo bihamye. Akunda akazi, aratinyuka kandi yigirira ikizere. Ni umunyembaraga kandi mu bibazo bikomeye Eliane yitwara gitwari ndetse akabibyazamo imbaraga zo kugera ku bindi bintu atajyaga atekereza kugeraho. Aba agamije gutsinda buri gihe mu buzima kandi agatangaza abantu. Arakara vuba kandi ni umunyamahane, iyo ubuzima arimo butamwemerera kubaho uko abyifuza, Eliane aba umunyamushiha, akunda gutegeka, gusa ibi byose bishobora kugabanywa n’umuntu akunda kuko Eliane mu rukundo agendera mu murongo w’uwo bakundana. Ibi bishobora gutuma Eliane atita ku bintu bimwe na bimwe bimureba.
Eliane ni umuntu ukora kandi akagaragaza umusaruro, ibintu bijyanye no gukoresha ubwonko cyane ntabikunda kuko kuri we abona bidatanga umusaruro vuba. Yicisha bugufi ariko agakunda ibintu n’amafaranga no kuba umuntu ukomeye mu by’ubucuruzi. Ntiyihangana kandi ntagira impuhwe, iyo umukoreye ikosa ibintu byose uba ubyishe kuko arakara vuba kandi akaba yahita afata icyemezo gikomeye. Iyo akiri umwana, Eliane ashimishije, akunda inshingano kandi agakunda imikino ngororamubiri. Aba yikunda kandi avugisha ukuri ako kanya adaciye ku ruhande. Ntava ku izima kandi aba ashaka kuza imbere mu bintu byose.
Ibyo Eliane akunda
Ayoborwa n’amarangamutima ye cyane, mu bintu aba yifuzxa cyane ni ukubona umukunzi bahuje, ntava ku izima kandi ntapfs kwemera intege nke ze, gusa usanga ashima kandi yubaha abantu atekereza ko bamurusha mu bintu runaka. Ni inshuti nziza, n’ubwo rimwe na rimwe yikunda, ariko akunda gufasha abantu, azi gutega amatwi kandi ni umwizerwa. Mu rukundo nabwo ni umwizerwa kandi ntakunda abanyamahane. Eliane ntakunda abantu bagira gushidikanya, ntaba anabyumva uburyo umuntu ashidikanya ku kintu, kuko kuri we ibintu biba bishoboka cyangwa se bidashoboka, nta hagati na hagati habaho.
Mu bijyanye n’imirimo aba yumva yakora harimo ijyanye no kuvuga muri rubanda nyamwinshi, kuyobora kuko adakunda kuyoborwa. Ikintu ashyira imbere ni ukugera kucyo ashaka no gutsinda. Aba yumva yakora ibijyanye n’icungamutungo, igisirikare, n’ibijyanye n’ubujyanama.
Kanda hano urebe amwe mu yandi mazina twasobanuye mbere:
Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa izina Benjamin
Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa izina Henriette
Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa izina Louis
Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa izina Rose
TANGA IGITECYEREZO