RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Gregoire

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:3/09/2018 20:49
0


Gregoire ni izina ryitwa ab’igitsina gabo, rifite inkomoko mu rurimi rw’ikigereki, rikaba risobanura ‘Uwitonze’ (Vigilant).



Imiterere ya ba Gregoire

Gregoire akunze kuvugana n’abantu, kumenyerana nawe biroroshye, arashimishije kandi agira igikundiro. N’ubwo bimeze bitya ariko agerageza no kwifata kugira ngo arinde ubuzima bwe bwite. Arisanzura cyangwa se akifata bitewe n’umwanya agezemo. Avugira aho kandi aritonda cyane iyo ageze aho gufata umwanzuro wo guha umuntu umwanya udasanzwe mu buzima bwe, akamwita inshuti magara cyangwa umukunzi.

Igihe yakwizeye, usanga ari umuntu ufungutse cyane kandi uvuga amagambo menshi. Kuri we ibintu biba bimurimo cyangwa bitamurimo, nta hagati na hagati. Akunda ubwisanzure kandi agira ikizere gikomeye muri we, ni umugwaneza kandi akunda imikino n’ibindi Bizana ibyishimo mu buzima bwe. Agira impano yo kwigana abantu, agakunda kuyikoresha yumvisha abantu ikintu runaka, acuruza cyangwa se yishimisha bisanzwe. Ni umunyamatsiko, ahora yifuza kwiyungura ubumenyi gusa nanone gutuza ngo agume ku kintu kimwe biramugora. Iyo akiri umwana aba agaragaza impano yo kuba yabasha nko gukina ikinamico no kwiga indimi z’amahanga. Akunda kandi ikoranabuhanga ku buryo mudasobwa ari ikintu yihutira guhanga amaso.

Gregoire ni umuhanga kandi akunda ibijyanye n’ubushakashatsi, mu rukundo ntiwapfa kumenya icyo aba ashaka gusa agira ibanga rikomeye no guhuzagurika, ashobora gutera intambwe imwe igana imbere sagahita atera ebyiri asubira inyuma. Atinya kuguma mu bintu (commitment), agatinya kubabazwa n’uwo akunda kandi akururwa n’umukobwa bahuje imyumvire, imyemerere n’indoto.

Mu kazi yifuza gukora harimo itumanaho, uburezi, iyamamazabikorwa, indimi, kuririmba, gukina filime, kuba umunyarwenya, ubuvanganzo, itangazamakuru cyangwa ibijyanye n’ikoranabuhanga. Gusa kuko akunda impinduka, yishimira cyane akazi kataramba, ku buryo agakora ejobunid akaba yahinduye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND