RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Fred

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:3/02/2017 13:07
4


Fred ni izina rifite inkomoko mu rurimi rw’iikidage arik rigahindurwa mu cyonhgereza, ni impine ya Frederick, naho mu kidage ni ‘Friedrich’ rikaba risobanura ‘umuyobozi w’umunyamahoro’



Imiterere ya ba Fred

Fred afite kamere ikurura abantu, ntapfa kugaragaza ibimurimo kandi akunda gushimwa no kubahwa n’abantu. Akunda gusabana n’abantu, ashobora kwirekura bitewe n’umwanya cyangwa n’abantu bari kumwe. Akunda gukora ibikorwa bituma abantu bamukunda ndetse n’ibyo akora byose n’iyo byaba byiza akenshi aba agamije ibyishimo bye ku giti cye kurusha uko agamije gufasha. Iyo abantu bamurata biramushimisha. Ni umunyabwenge, akunda umuryango we yaba mu byiza no mu bibi. Kubona ikimushimishije biragoye, ntapfa kunyurwa ndetse akunda gutegeka no kuba umukire.

Agira umujinya n’uburakari bwinshi iyo hagize ikintu gihagarika gahunda ze cyangwa se hagize ikindi kimurakaza. Yigirira icyizere kandi yita cyane ku buryo afatwa muri rubanda, yirinda ikintu cyakwanduza isura afite muri rubanda, yirinda kandi gutsindwa no kunanirwa kugera kubyo yiyemeje, ahora atumbiriye kugera ku ntego ze.

Iyo akiri umwana, Fred akunda gukora ibintu bitandukanye ku buryo ataba ari umwana w’umunebwe. Akunda kwigenga kandi yanga amategeko. Ashobora kwanga kumvira igihe yibwira ko ibyo abuzwa gukora abishaka cyane cyangwa se ari uburenganzira bwe. Niyo mpamvu akenera kuganirizwa cyane kugira ngo yumve ko ibintu bifite uburyo runaka bigomba kuba birimo.

Ibyo ba Fred bakunda

Fred akunda impinduka, akunda kandi kuba afite ibintu bifatika akora, gukora ingendo no kumenya ahantu henshi hatandukanye. Agira amarangamutima menshi, bityo mu rukundo abijyamo wese akaba indahemuka ndetse akamenya no kwita ku mukunzi we mu buryo budasubirwaho. Aba ashaka umuntu mwiza cyane yaba ku isura ndetse no mu mico ku buryo bimugora kubona umukunzi bashobokanye.

Iyo akundanye n’umuntu akamubonaho inenge runaka ahita acika intege byose akabireka. Imirimo aba yumva yakora ni ijyanye no gukoresha amaboko, politiki ndetse n’ibindi bituma agira abantu runaka ategeka. Ashobora kandi gukunda ubuganga, ubugeni n’ubucuruzi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fred4 years ago
    MURAKOZE
  • Tangishaka Elie3 years ago
    Mwarakoze Cane. Muradusobanurira Aya Mazina Akurikira: ~ Astérie ~ Judith ~ Honoratte.
  • Fredinand2 years ago
    Ubusobanuro bwizin frednind
  • Fleuy ndayisaba 10 months ago
    Nanjy munsobanurir fleury muzaba mukoz nabisavy keshi can.





Inyarwanda BACKGROUND