RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Cyprien

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/03/2017 13:36
8


Cyprien ni izina ryitwa ab’igitsina gabo, rifite inkomoko mu rurimi rw’ikilatini (Cyprianus), mu kigereki no mu gihisipaniya (Cipriano). Risobanura “ukomoka i Cyprus”



Imiterere ya ba Cyprien

Cyprien arafungutse, akunda abantu kandi akunda kuvuga no kuganira. Agira igikundiro kubera ubugwaneza bwe, ni umunyamahoro kandi agira ubumuntu. Agira ibakwe kandi yiha intego mu buzima akanakoresha uko ashoboye kose ngo abashe kuzigeraho. Agira umutima woroshye kandi amarangamutima ye ashobora guhungabana bigatuma ashakira ubuhungiro mu bintu bidafashije. Ni umunyamahirwe kandi ntakunda guhangayika, azi guhanga udushya gusa nanone ashobora kuteshwa umutwe n’ibintu bitari kugenda mu buryo we abyifuzamo.

Ibyo ba Cyprien bakunda

 Akunda ibintu bikozwe neza kandi biri kuri gahunda cyane cyane ku kazi ke, akunda kwambara neza no kugira isuku muri rusange. Iyo akiri umwana aba ashimisha abantu kubera uburyo yubaha ndetse akavuga utugambo twinshi. Aba akunda gukabya ku buryo ababyeyi be baba bakeneye kumukebura no kumutoza kwigiria icyizere.

Ashaka ko abantu bamukunda, akunda kuganiriza abantu, akunda ubuzima bworoshye kandi bwuzuyemo ibyishimo. Azi kumvisha abantu ibitekerezo bye, mu rukundo azi gukunda gusa ntazi kubashak kwihanganira ibishuko bijyanye n’umubiri! Mu mirimo aba yumva yakora harimo ifite aho ihuriye n’ubugeni n’ubuhanzi, ubuganga, ubucuruzi, ubwarimu, amategeko n’ubutabera.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngizwenayo7 years ago
    mw azansobanuriye izina oscar.
  • Maniraguha Jean Paul7 years ago
    muzansobanurire Dorcus.murakoze.
  • Cyprien4 years ago
    Ibyomunsobanuriye nsanze aribyo pe byose bimbaha murakoze
  • Cyprien4 years ago
    Kabisa ibyo nibyo si ukubeshya nange Niko nteye
  • Cyprie nkunzwenayo4 years ago
    Nukuri iyo miterere ninge we pe!!!! Ndabakunda cne
  • Gakuru Cyprien3 years ago
    Nhbyiyaza cyane kuko nsanze byose mbyujuje ariko muzatubwire icyo CYPRIEN bishatse kuvuga. Murakoze
  • Niyonkuru Rahab 3 months ago
    Niyonkuru?26j2024 Mwazasobanuriye izina Rahab, murakoze!!
  • MUTIMUKEYE Cyprien2 months ago
    Numtise ukuntu musobanuriye cyprien numvise aringewe murakoze kudusoba nurira





Inyarwanda BACKGROUND