RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Anselme

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/04/2017 9:15
8


Anselme ni izina ry’igifaransa rifite inkomoko mu rurimi rw’ikidage, 'Ans' bisobanura ‘Imana’ naho 'helm' bigasobanura ‘kurinda, uburinzi’. Iri zina ryamenyekanye cyane kubera mutagatifu Anselm wabayeho mu kinyejana cya 11, yakomokaga mu Butaliyani.



Imiterere ya ba Anselme

Anselme ubuzima bwe bwose bwuzuye umutuzo, ubwimvukane n’umutekano. Yita ku nshingano ze cyane kandi ntapfa kuziteshukaho yaba mu kazi akora cyangwa mu muryango we. Uko kuntu azi kwita ku bintu bimureba bituma abantu babimukundira. Muri kamere ye kandi Anselme akunda gukora ibintu bituma abantu bamukunda kandi bikanashimisha abo abikoreye.

Yitondera buri kintu cyose agiye gukora cyangwa kuvuga, ni gacye cyane uzasanga Anselme agerageza guhunga inshingano ze agahitamo ko abandi ari bo bamumenyera ibyo akeneye. Akunda gukora, ni indahemuka, yihagararaho, kandi akomera ku bitekerezo bye, agakunda ibintu bikozwe neza cyane.

Iyo akiri umwana, Anselme aba ari umwana mwiza wumvira kandi agaragaza indangagaciro no kwitwara nk’abantu bakuru akiri umwana muto. Agira ibitekerezo byiza kandi bishya yihimbiye gusa nanone mu buzima bwe Anselme ahora ahangayikiye ibintu bitandukanye kandi iyo ikibazo kimugezeho arahangayika cyane.

Anselme akunda inshuti, gukora ibikorwa by’urukundo no kugira abantu bakorana ibintu runaka. Agira umutima woroshye ariko ntakunda kugaragaza amarangamutima ye cyane, aha agaciro gakomeye ubucuti. Agira inzozi ziremereye, mu rukundo ashakisha umuntu bahuza cyane ndetse kwiyunga nawe biroroha mu rukundo, yumva ibitekerezo by’uwo bakundana kandi ashimishwa n’ibintu byoroheje. Mu mirimo Anselme yifuza gukora harimo icungamutungo, ubujyanama, politiki, imibanire mpuzamahanga n’ibijyanye n’ubugeni.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ntwali chris 7 years ago
    inkomoko,ibisobanuro n'imiterere y'abitwa ba chris
  • rudasingwa anselme7 years ago
    Murakoze cyane nitwa Anselme nsanze bihuje 95% ndishimye peeee Inyarwanda murasobanutse!!!!!!!!! nari narabuze ibisobanuro thanks a lot..
  • NKurikiyumukiza Anselme6 years ago
    Ubu busobanuro nibwo pee Icyo nshingiraho nuko nsanze ibivugwamo haricyo bugaragaza kuringe.
  • Ngabonzima Anselme2 years ago
    Nange Anselme ndamukunze kubera imiterere ye myiza
  • BUTERA Anselme2 years ago
    IBi bisobanuro byose nsanze aribyo nange nitwa ANselme murakoze cyane
  • SHEMA MUNEZA ANSELME1 year ago
    nibyo kbx ni S hema Muneza Anselme
  • Anselme tuyizere1 year ago
    Nukuri ntago mubeshya pe niko kuri
  • nitwa anselme niyonkuru 11 months ago
    nyuzwe cne nibyo muvuze imico yanjye ndetse nibyiyumviro byanjye ntaho bitaniye nibyo mubwiye murakoze uwiteka ahaze imigisha inyarwanda pe! Murakozeee cneee!





Inyarwanda BACKGROUND