Anselme ni izina ry’igifaransa rifite inkomoko mu rurimi rw’ikidage, 'Ans' bisobanura ‘Imana’ naho 'helm' bigasobanura ‘kurinda, uburinzi’. Iri zina ryamenyekanye cyane kubera mutagatifu Anselm wabayeho mu kinyejana cya 11, yakomokaga mu Butaliyani.
Imiterere ya ba Anselme
Anselme ubuzima bwe bwose bwuzuye umutuzo, ubwimvukane n’umutekano. Yita ku nshingano ze cyane kandi ntapfa kuziteshukaho yaba mu kazi akora cyangwa mu muryango we. Uko kuntu azi kwita ku bintu bimureba bituma abantu babimukundira. Muri kamere ye kandi Anselme akunda gukora ibintu bituma abantu bamukunda kandi bikanashimisha abo abikoreye.
Yitondera buri kintu cyose agiye gukora cyangwa kuvuga, ni gacye cyane uzasanga Anselme agerageza guhunga inshingano ze agahitamo ko abandi ari bo bamumenyera ibyo akeneye. Akunda gukora, ni indahemuka, yihagararaho, kandi akomera ku bitekerezo bye, agakunda ibintu bikozwe neza cyane.
Iyo akiri umwana, Anselme aba ari umwana mwiza wumvira kandi agaragaza indangagaciro no kwitwara nk’abantu bakuru akiri umwana muto. Agira ibitekerezo byiza kandi bishya yihimbiye gusa nanone mu buzima bwe Anselme ahora ahangayikiye ibintu bitandukanye kandi iyo ikibazo kimugezeho arahangayika cyane.
Anselme akunda inshuti, gukora ibikorwa by’urukundo no kugira abantu bakorana ibintu runaka. Agira umutima woroshye ariko ntakunda kugaragaza amarangamutima ye cyane, aha agaciro gakomeye ubucuti. Agira inzozi ziremereye, mu rukundo ashakisha umuntu bahuza cyane ndetse kwiyunga nawe biroroha mu rukundo, yumva ibitekerezo by’uwo bakundana kandi ashimishwa n’ibintu byoroheje. Mu mirimo Anselme yifuza gukora harimo icungamutungo, ubujyanama, politiki, imibanire mpuzamahanga n’ibijyanye n’ubugeni.
TANGA IGITECYEREZO