RFL
Kigali

Amerika: Hari gukusanywa inkunga yo gushyingura umunyarwanda wakoreraga Global Plastic wasanzwe mu nzu yapfuye

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/09/2018 17:53
0


Bagirishya Chrisostome Rutagengwa, umunyarwanda wari uzwi nka “Diouf” cyangwa “Chris” wakoreraga ikigo cyitwa Global Plastic, tariki ya 9 Nzeli 2018 yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye. Kuri ubu hari gukusanywa inkunga yo kumushyingura.



Uyu musore yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye, umurambo we uhita ujyanwa na polisi ngo hasuzumwe icyamwishe. Bagirishya (Diouf) wari ufite imyaka 51, ni we muhererezi mu bana bavukana, ndetse ni we witaga kuri mama we urwaye akaba anasheshe akanguhe.

Yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri 2013 atura muri Indianapolis aho yabanje kugorwa n’imico y’Abanyamerika ariko ariyubaka ndetse atangira ubuzima yaboneyemo inshuti nyinshi n’abavandimwe. Diouf yanyuze mu ngorane nyinshi kandi arazitsinda, ndetse yahoranaga byinshi yaganirizaga abantu birimo inkuru zo mu bwana bwe. Byatumye agira inshuti magara nyinshi n’umuryango uraguka.

USA

Yasanzwe mu nzu yapfuye

Inshuti ze za hafi zivuga ko umurage asize ari uwo kugira umutima mwiza, ndetse ngo yakundaga guhora yishimye. Mama we yasabye Prof. John Yves Musine uyobora Umuryango w’Abanyarwanda uba muri Indianapolis kwita ku kiriyo cye kuko atabona ubushobozi bwo kumushyingura.

Ubu abantu bo mu bice bitandukanye bari gukusanya inkunga igomba kuvamo ayo kumushyingura, aho hasabwa ibihumbi 13 by’amadorali ya Amerika. Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Indianapolis basaba n’undi ufite umutima wo gufasha uyu mubyeyi kumufata mu mugongo akanda HANO.

Src: One Nation Radio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND