Umwuzure watewe n’imvura ikaze wateje ikibazo i Gikondo mu mujyi wa Kigali ahazwi nko kuri MAGERWA, imodoka zikaba zananiwe kugenda nyuma yo kubangamirwa n’amazi yendaga kuzirengera, ibi bikaba byanatumye umuhanda ufungwa na Polisi y’u Rwanda kugirango hakorwe ubutabazi hashakwe igikorwa.
Imvura nyinshi mu mujyi wa Kigali mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 26 Ugushyingo 2015, yibasiye cyane umuhanda n’inyubako z’ahitwa MAGERWA, ikigo giherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali, ku muhanda uva ahitwa Rwandex werekeza ahakunze kubera imurikagurisha (EXPO) mpuzamahanga.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Sup. Mbabazi Modetse; umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, yadutangarije ko imvura nyinshi yasenye igikuta cy’inyubako ya MAGERWA kigafunga umuhanda amazi akareka ari menshi bigateza ikibazo kuko amazi menshi yabangamiraga imodoka zashakaga gutambuka, ibi bikaba byatumye Polisi ifata icyemezo cyo kuba ifunze umuhanda kugirango habanze hakorwe ubutabazi iki kibazo gishakirwe umuti.
Si aha i Gikondo gusa ariko habaye ikibazo cy'imvura nyinshi yateje ikibazo, kuko n'ibindi bice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali nka Nyabugogo, mu Rugunga n'ahandi naho iki kibazo cyabayeho, abantu bakaba babangamiwe cyane n'iyi mvura nyinshi. Icyakoze n'ubwo urutonde rw'ibyangijwe rutarajya ahagaragara, nta muntu kugeza ubu biramenyekana ko yaba yahitanywe cyangwa ngo akomeretswe n'iyi mvura
Hirya no hino mu mujyi wa Kigali imvura yateje ikibazo cy'umwuzure. Aha ni muri Nyabugogo
TANGA IGITECYEREZO