RFL
Kigali

Impinduka mu mibereho y’abakobwa babyariye iwabo bakiri bato

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:18/04/2018 16:06
0


Gutwara inda zitateguwe n’ikibazo gihangayikishije inzego z’igihugu zitandukanye. Mu Karere ka Kicukiro, umurenge wa Nyarugunga, Akagali ka Kamashashi mu mudugudu wa Kibaya, ni hamwe mu hagaragaye icyo kibazo ku bana b’abakobwa hagati y’imyaka 18 na 20.



Aba bakobwa bahurijwe hamwe n’umuryango utegamiye ku Leta YWCA (Young women Christian Association) mu mushinga wa DREAMS (Determined Resilient Empowered AIDS tree mentored and safe women), kuri ubu ukorana n’abagera kuri 20,000 (abakobwa n’abagore bafite imyaka 30 no munsi yayo). Bahabwa amasomo ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kwirinda Sida n’ibindi. Babafasha kandi gusubira mu mashuri bakiga ibijyanye n’imyuga.

Ubwo twasuraga aba bakobwa mu kagali ka Kamashashi, mu mudugudu wa Kibaya, twaganiriye nabo, umwe muri abo bakobwa yitwa UWASE Ines w’imyaka 18 avuga ko yatewe inda akiri muto kubera gushukwa. Yagize ati “Nabyaye mfite imyaka 17, ngarukira mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye bituma mva mu ishuri. Uwanteye inda ubu arafunze kubera ibyaha yakoze.” 

Twakomeje tumubaza niba abana n’ababyeyi agira ati “Mbana nabo n’abavandimwe banjye gusa hari igihe ntitabwaho cyangwa nkatotezwa muri rusange.” Avuga ko yabonye isomo n’ingaruka, agasoza agira abandi bakobwa inama ko bakwirinda ingeso zose zabashora mu busambanyi.

Uwitwa TUYISHIME Anitha w’imyaka 20, we avuga ko yagarukiye mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza. Anitha abana n’ababyeyi gusa buri ikintu cyose ni we ugomba kucyishakira akitunga we n’umwana we. Avuga ko abonye ubushobozi yajya kwiga imyuga ndetse abona imbere ye ari heza kandi ko agomba gukora cyane akitunga n’umwana we. Yarangije agira ati “Ibyambayeho numva nabibwira abandi bakobwa bagenzi banjye bakirinda ndetse bagaharanira ko ntawakwangiza ejo hazaza habo”.

Aba bakobwa bose batubwiye ko nyuma yo guhura n’abandi bakabona ko batari bonyine bumva bafite icyizere nabo kandi ejo habo ari heza n’ubwo batorohewe aho usanga abenshi bagirana ibibazo n’imiryango yabo cyangwa ntibitabweho, gusa ibyo ntibibabuza gukora cyane ngo nabo biteze imbere.

Kuwa 16 Gicurasi 2017, ubwo Migeprof yagezaga kuri Komisiyo y’ingengo y’imari m’Umutungo by’igihugu mu Nteko ishinga Amategeko 2017/2018, Minisitiri Nyirasafari Esperance yavuze ko hari umubare uhangayikishije, hakaba haratangiye gukazwa ingamba ku bahohotera abana kuko ari ikibazo gikwiye kufata nk’icyorezo kubera umubare munini wagaragaye muri ino myaka.

UMUTONIWASE Grace






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND