Ku isi hose nubwo hagaragara abanywi b’itabi kandi ku cyigero cyo hejuru, nta wutazi ko itabi ari ribi ku buzima bw’umuntu nubwo abarinywa bavuga ko bifuza kurivaho ariko kurireka bigoye cyane, itabi ribangamira imikorere y’umubiri w’umuntu ndetse rikangiza ibihaha ku buryo bukomeye ari nayo mpamvu abarinywa bakwiye kurivaho kuko nta cyiza
Gusa ku bakugerageza kurivaho hari uburyo bwiza kandi bworoshye bwabafasha koza ibihaha byabo mu buryo bwihuse kubera ko itabi ari intandaro ya kanseri 16 ku buzima bw’umuntu ndetse na zimwe mu ndwara zidakirazirimo diabete, asthma, agahinda gakabije, gusaza imburagihe ngetse n’icyizere cy’ubuzima kikagenda kiyoyoka, abahanga bavumbuye icyo kunywa gifasha koza ibihha by’uwagizwe imbata naryo
Mbere yuko tuvuga kuri iki kinyobwa, reka turebe ibyiza byo kureka itabi
Buri munywi w’itabi wese azi ububi bwaryo nubwo buri wese avuga ko kurireka bigoye ariko nta gikomeye kirimo kuko hari ubuhamya bwa benshi bariretse
Tukiri aha rero, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ryashyize ahagaragara ibyiza byo kureka itabi ku barinywaga birimo:
Bifasha amaraso gutembera neza u mubiri
Bifasha imikorere myiza y’ibihaha
Bigabanya ibyago byo kurwara kanseri yo mu buhaha
Bifasha gukira inkorora ya hato na hato
Ku bagore batwite, bigabanya ibyago byo kubyara abana batagejeje igihe
Dore rero ikinyobwa cyagufasha koza ibihaha byawe mu gihe ukiri mu nzira yo kureka itabi
Utuyiko tubiri tw’amazi ya tangawizi
Garama 400 z’igitunguru
Utuyiko dutatu tw’ubuki
Agasate kamwe k’umuzi wa tangawizi
Litilo imwe y’amazi
Nyuma yo kubitunganya neza byose urabiteka mu minota 30 ariko ukabikora nta buki washyizemo ubundi byamara guhora ugashyiramo bwa buki
Iyo bimaze guhora neza rero ubishyira mu kantu gafite isuku bundi ukajya unywa utuyiko 2 mu gitondo na nimugoroba
Icyitonderwa: tangawizi ntiyemewe ku mugore utwite, ku bntu bafite ikibazo mu maraso no ku barwayi ba diabete
Src: amelioretasante.com
TANGA IGITECYEREZO