RFL
Kigali

Ikigera ku isoko,igiciro gihanitse cya iphone 6 nticyaciye intege imbaga y'abayishaka-AMAFOTO

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:19/09/2014 16:25
5


Kuri uyu wa gatanu tariki ya 19/09/2014 nibwo telephone ya iphone 6 yari imaze iminsi itegerejwe n’abantu benshi yagezse ku isoko mu bihugu bimwe na bimwe.igiciro cyayo gihanitse nticyabujije abantu kubyiganira kuyigura.



Nk’uko byari byatangajwe mbere ko uyu munsi aribwo iyi telephone y’uruganda rwa Apple izagera ku isoko,hirya no hino mu bihugu yasohokeyemo haranzwe n’umuvundo ndetse n’imirongo y’abantu bashakaga kuba abambere mu kugura iyi telephone y’akataraboneka bamaze igihe kitari gito bategereje.

hkj

Aha ni i Tokyo mu buyapani aho abantu bari uruvunganzoka bose bashaka kugura iphone 6

ii

Aha ni i Sydney mu gihugu cya Australia abantu bazindutse batonze imirongo ahagurirwa i phone 6

oojlk

Aha ni mu mujyi wa Hong Kong aho uyu mugabo bamubwiraga ko zashize ariko ntashake kubyumva

ojp

Aha, ni i Paris mu gihugu cy'u Bufaransa aho uyu mugabo yari asohotse mu iduka amaze kugura iphone 6 ebyiri

 giho

i phone 6

Ubwo byavugwaga ko iyi telephone iri ku giciro cy’ama euro 1000(Hafi miliyoni 1 y’amanyarwanda)abantu benshi batekereje ko kubera ukuntu igiciro cyayo kiri hejuru izagurwa n’abifite ndetse abantu bazabasha kuyigura bakaba bacye ariko siko byagenze kuko kugeza ubu aho izi telephone ziri kugurishirizwa hirya no hino ku isi huzuye abantu.

Uruganda rwa Apple ruratangaza ko kuva rwatangaza ko izi telefone zigiye kujya hanze rwahise rubona abantu barenga miliyoni 24 bifuje kuzigura zigisohoka.

Kanda hano urebe byinshi kuri iphone 6

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Greeny9 years ago
    Reka ntimukabeshe, zigura ama dollari 650...
  • h9 years ago
    iyi ni business kbs, R.I.P steve jobs
  • travie9 years ago
    ndayigura tuu
  • nzabana venuste9 years ago
    eh nihatari none muRwanda barimo kuzigura?nge ndumva ariterambere ariko bit once ntibishimire kugendana million yaburigihe mumufuka kand i hari uwishwe ninzara.
  • didos9 years ago
    ibyo byinzara c biramureba





Inyarwanda BACKGROUND