Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Nzeri 2015, impanuka y’imodoka y’ikamyo ya rukururana yabereye mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba, iyi modoka ikaba yagonze ibitaro bya Gisenyi umuntu umwe ahita ahasiga ubuzima abandi barakomereka.
Nk’uko byemejwe na Sup Ndushabandi Jean Marie Vianey; umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’uko iyi modoka nini yabuze feri ikagonga igikuta cy’ibitaro bya Gisenyi biherereye i Rubavu.
Yagize ati: “Mu gihe cya Saa tanu, imodoka y’ikamyo rumoroke yari ipakiye gudoro yabuze feri, igonga urupangu rw’ibitaro bya Gisenyi, inagonga umuturage witwa Hategekimana Elie, hakomereka abantu umunani ariko muri bo abantu babiri nibo bakomeretse bikomeye. Iyi modoka yari itwawe na Twagirumikiza Anastase”.
Si ubwa mbere ibi bitaro bya Gisenyi byibasirwa n'impanuka, hari hashize umwaka nabwo bigonzwe n'ikamyo
Si ubwa mbere imodoka zigonga ibitaro bya Gisenyi, kuko no mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 10 Kanama 2014, imodoka y'ikamyo yari ipakiye inzoga zo mu bwoko bwa Skol yagonze urukuta rw’ibitaro bya Gisenyi biherereye mu karere ka Rubavu, iyo mpanuka ikaba yarahise igwamo abantu 3 mu bari bari muri iyo modoka naho abandi babiri bagahita bajyanwa mu bitaro bya Gisenyi ari naho iyo mpanuka yari yabereye.
TANGA IGITECYEREZO