RFL
Kigali

Ijambo ry'Imana:No mu mibabaro yacu hari ibyishimo bidasanzwe bihaboneka

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:22/01/2015 16:17
3


“Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yewe, nongeye kubivuga nti mwishime.” {Abafilipi 4: 4}



Ubusanzwe nta muntu wishima gutyo gusa nta mpamvu ibimuteye, n’iyo bibaye abantu benshi babona ko ari ibintu bidasobanutse neza kuba wakwifata ukagaragaza ibyishimo, biturutse muri wowe ubwawe utitaye cyane kubiri kuba iruhande rwawe!

Mu cyanditswe twafunguje hejuru ijambo ry’Imana ritwigisha ko ari ngombwa kwishima ndetse akongera akabishimangira na none ati: “mwishime.”

Mu by’ukuri nta kintu cyiza nko kwemera ijambo ry’Imana kurusha ibitekerezo byawe, kuko akenshi uko twe twumva cyangwa tubona ibintu bitugaragarira nk’aho ari byiza kuri twe, ariko rwose byaba bitugaragarira neza ntiwabigereranya no gutega amatwi icyo Imana ivuga kuko kiba cyikoreye ubuzima budasanzwe, ubwenge budasanzwe, bikaduhindukira iby’umumaro birenze uko tubitekereza!

Ni uwuhe mumaro se bishobora kuba bifite byatuma umuntu ashishikarira kwishima iminsi yose?

Abahanga benshi bemeza ko umubababaro utagwa neza ubuzima bwa muntu, bagahamya kandi ko hari indwara nyinshi ziterwa n’ubuzima bw’umubabaro wenda w’ibintu bitagenda neza, cyangwa se biturutse ku zindi mpamvu izo arizo zose z’imibabaho. Ni muri urwo rwego nta kindi cyaba igisubizo kuri iki kibazo nk’ibyishimo!

Ntabwo rwose bishoboka ko wabaho wishima ngo ubure kubona ibimenyetso bitandukanye bigaragara yuko ari ikintu ntashyikirwa mu buzima bwawe. Bibiliya ivuga na none ko umutima wishimye umeze nk’umuti! Umutima wishimye nta gushidikanya ubwawo ni umuti.

Gusa hari ibanga tubona mu cyanditswe twabonye hejuru dutangira, kuko batubwira ko dukwiye kwishimira mu Mwami wacu, biragaragara ko uburyo bwonyine wakwishima ukabishobora utitaye ku bigenda bikubaho, ni ukwishimira mu Mwami wacu Yesu Kristo!

Ibi bivuze ko muri Kristo Yesu harimo impamvu zirenze izihagije zatuma twishima! Nicyo gituma  kumenya Yesu Kristo biduha icyo dukeneye cyose gituma imitima yacu ihora yishimye kuko ari ugushaka kw’Imana kandi umumaro bidufitiye ari mwiza mu buryo butagereranywa!

Niyo waba uca mu bikomeye, iyo uhorana ibyishimo ni uburyo bwiza bwo guhindura ibyo bintu bikomeye bikubaho bikakubera byiza ndetse bigatuma udakomeza kubibonana ubukana bwabyo bifite.

Hari imbaraga mu bintu byose bituruka ku Mana abantu batashobora gusobanura. “Kuko icyabyawe n’Imana cyose kinesha iby’isi, kandi uku niko kunesha kwanesheje iby’isi ni ukwizera kwacu.” {1 Yohana 5:4}

Bavandimwe Bene Data niduhishurirwa neza Yesu Kristo mu buzima bwacu tuzavoma ibyishimo bihoraho muri twe, kandi bizagira umurimo ukomeye muri twe ibintu umuntu wese yakwifuza.

Hari icyo wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: truecalling10@gmail.com

Iri Jambo ry’Imana muritegurirwa na CALLING IN ACTION Ministries

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    twishime kuko nta gisa nabyo
  • 9 years ago
    Ndemeranya namwe kuri ri ijambo ry'Imana muduhaye, Imana kunda abantu bayo ntabwo inezezwa no kubababaza iteka. Imana ibahe umugisha Calling in Action kuri aya magambo meza. ndabifuriza amavuta y'Umwuka mukomeze kuduhugura amen
  • 9 years ago
    Amen nubwo bitoroshye





Inyarwanda BACKGROUND