RFL
Kigali

Ibisobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:3/07/2015 7:38
34


Amazina menshi y’amanyamahanga abantu bitwa usanga batazi indimi akomokamo yewe utanamenya icyo ashatse kuvuga. Inyarwanda.com igerageza kubashakira amwe muriyo tukayabasobanurira ndetse tukanababwira imwe mu mico ikinze kuranga abantu bayitwa.



Dore amwe mu yo mwifuje kumenya:

Angelique ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki risobanura “Intumwa”. Ba Angelique barangwa no kumenya gutegeka, bakunda impinduka, barakora cyane kurusha uko bavuga, bagira ingufu kandi bagira n’umutima woroshye.

Louise ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Uwahembewe urugamba”. Ba Louise bakunze kurangwa n’inzozi nyinshi, bagira ubumuntu, bakora ibintu byose ku murongo ntakavuyo, barashishoza cyane kandi babasha gukemura ibibazo.

Baptiste ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Kwinika mu mazi menshi” Ba Baptiste bakunze kurangwa no kumenya kuvugira abandi, babasha kubana neza n’abandi, bazi gufata ibyemezo, bakira kandi bagatega amatwi ababagana kandi bariyubaha.

Corneille ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Igifite amahembe”. Ba Corneille bakunze kurangwa no kumenyera vuba, bazi gutanga amakuru, barakora cyane, babasha kugaragaza amarangamutima yabo mu buryo bworoshye kandi bazi kugenzura.

Aliyah ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Icyarabu. Ba Aliyah bakunze kurangwa no kumenya kuvuganira abandi, bariyubaha, babasha gutega abandi amatwi, bazi kubana neza n’abandi kandi bashyira mu bikorwa ibyo bifuza.

Alexia ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimo rw’Ikigereki rikaba risobanura “Urwanirira ikiremwamuntu”. Ba Alexia bakunze kurangwa no kugira ubumenyi ku bintu bitandukanye, ni abanyabwenge, bafata umwanya wo gutekereza kubyo babona, babasha kugenzura kandi bazi gushaka umuti w’ibibazo.

Anastase ni izina ry’abahungu rikaba rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Ukuzuka” Ba Anastase bakunze kurangwa no kumenya gushaka umuti w’ibibazo, bakorana umwente, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, babasha kuyobora kandi imbaraga zabo zigaragarira mu mirimo yabo.

Edith ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Ubukire”. Ba Edith bakunze kurangwa no kumenya kuyobora, babasha kumvikanisha neza ibitekerezo byabo, bahorana ibakwe, barigenga kandi bahorana isuku na gahunda.

Gisele ni izina ry'abakobwa rikomoka ku rurimi rw'Ikidage rikaba risobanura "Inkota". Ba Gisele bakunze kurangwa no kumenya gutanga amakuru, bamenyera vuba, bagira igikundiro kandi babona ibintu byose mu ruhande rwiza batitaye ku ngaruka mbi bahura na zo.

Liliane ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ururabo rwa Lys”. Ba Liliane bakunze kurangwa no gusoza ibyo batangiye, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, bazi gufata ibyemezo kandi iyo bakora bakoresha imbaraga zose.

Évelyne ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Ubuzima/Utanga ubuzima”. Ba Évelyne barangwa no kuba abahanga cyane, batekereza cyane kubyo babona, bakunda kuba bazi ibintu byinshi, barigenga kandi bagira igikundiro.

Innocent ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “udafite icyaha”. Ba Innocent bakunze kurangwa no kwiha intego, ntibarambirwa vuba, bazi gushishoza, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora kandi bagirirwa icyizere.

Rita ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Isaro”. Ba Rita bakunze kurangwa no kuvumbura udushya, bazi kubana n’abandi, babona ibintu byose ku ruhande rwiza birengagije ingaruka mbi bishobora guteza, bazi gutanga amakuru kandi babasha kumenyera ibintu bishya bibagezeho mu buryo bworoshye.

Nawe hari iryo wifuza kumenya waritwandikira mu gitekerezo cyawe tukazarikugezaho mu nkuru yacu itaha.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • olive8 years ago
    olive,,Monicah jackline scovia enatha and magret
  • diane8 years ago
    Eddie - claude.Arianne .jeanne d'arc
  • diane8 years ago
    Diane.eddie claude .arianne
  • 8 years ago
    mubwire icyo eric bivuga
  • jaspe8 years ago
    Jaspe na promise
  • 8 years ago
    olphe
  • umutesi clemence8 years ago
    -Umutesi Risobanura iki ? - Clemence Risobanura iki ? mufashije mwasobanurira Murakoza
  • nshuti8 years ago
    Raissa byo bikomoka mukihe gihugu bisonura gute
  • aman 8 years ago
    Hirwa risobanuye iki? Aman risobanuye iki?
  • pia8 years ago
    ndifuza ko mwansobanurira irizina!!(pia na mileye) murakoze
  • karabo8 years ago
    Muzatubwire Narcisse Immaculé ,vedaste ,Yvan,Evase,joseph,shalomu ,Rose na Rachel muzaba mukoze.
  • kananula 8 years ago
    Murakoze kyane nabazaga Hawa na Hawula
  • esther8 years ago
    muzansobanurire Esther
  • 8 years ago
    Tessy
  • 8 years ago
    mwansobanurira 'Tony
  • 8 years ago
    Murakozepe kudusobanurira kumazina yacu nabazaga tamala halima
  • viateur hitimana8 years ago
    nibyiza cyaneeee ndifuza kumenya Viateur aho rikomoka ndetse nubusobanuro bwaryo hamwe na Appolinarie ndetse na Aime
  • MUHIRE martin8 years ago
    muzansobanurire martin murakoze
  • uwingabire furaha8 years ago
    muraho, muzansobanurire Roxanne
  • Alice Uwacu8 years ago
    Muraho!muzansobanurire amazina Sheila na Bryan





Inyarwanda BACKGROUND