RFL
Kigali

Ibisobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/02/2015 15:08
32


Menshi mu mazina y'amanyamahanga benshi bitwa ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.



Dore amwe mu yo mwifuje kumenya

Safi ni izina ry’abahungu rikomoka ku ndimi 2, Icyarabu n’Ikinyakameruni. Mu Cyarabu risobanura “Indahemuka” naho mu Kinyakameruni risoabura “Igitunganye”. Ba Safi bakunze kurangwa no  gusoza ibyo biyemeje, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, babasha kuyobora, imbaraga zabo zigaragarira mu bikorwa kandi ibyo bakora babishyiramo umutima wabo wose.

Edmond ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umurinzi w’umukire”. Ba Edmond bakunze kurangwa no gutegeka, bakunda impinduka, bahirana ingufu, bagira ubushake kandi bakunda kwiha intego.

Yvonne ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igicelte rirkaba risobanure”Igiti cyo mu bwoko bwa If” Ba Yvonne barangwa no kugira amatsiko cyane, bagira ibakwe, bagira umwete mu kazi, barigenga kandi bagira ubushake cyane.

Eustache ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Umusaruro utubutse”. Ba Eustache bakunze kurangwa no kumenya gucunga umutungo, iyo biyemeje kugira icyo bakora baba bumva ntacyabakoma mu nkokora, babasha kuyobora, barashishoza kandi bahorana ibakwe.

Joëla ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Imana ni Imana” Ba Joëla bakunze kurangwa n’ ibitekerezo byihariye, bakunda umwimerere, bahorana inyota yo kumenya, baha agaciro amarangamutima kurusha ibintu bifatika kandi bakunze kuba ibihangange.

Lavinia ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Gusukura ukoresheje amazi”. Ba Lavinia bakunze kurangwa no gukora badacika intege, bakorana imbaraga, bakunda umwimerer, baravumbura kandi bazi gufata ibyemezo.

Shania ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi risobanura “Imana igira imbabazi”. Ba Shania bakunze kurangwa no kugira ubumenyi butandukanye ariko kandi bagahorana inyota yo kumenya, bakunze kuba abanyabwenge, babasha gukemura ibibazo, bafata umwanya bagatekereza ku byo babona kandi barigenga.

Lydia ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Ukomoka mu gihugu cya Lydie” Ba Lydia bakunze kurangwa no gukunda imiryango yabo, ibyo biyemeje babishyira mu bikorwa, bubahiriza inshingano kandi baraganza cyane

Sandrine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki risobanura “kurinda ikiremwamuntu”. Ba Sandrine barangwa no kumenya gufata ibyemezo, kubona ibintu byose mu ruhande rwiza ntibite cyane ku ngaruka, bazi guhanahana amakuru,bavugisha ukuri kandi bagira udushya twinshi.

Darcy ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikinya Irlande rikaba risobanura “Umugabo ufite uruhu rwirabura”. Ba Darcy bakunze kurangwa n’umutima w’impuhwe, babanza gutekereza mbere yo kugira icyo bakora, bakunze gutsinda, bakunda amahoro kandi babasha kujya inama.

Diane ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini risobanura “Ukomoka ku Mana”. Ba Diane bakunze kurangwa no  kubahiriza inshingano, bakunda imiryango yabo, baraganza, babasha gukemura ibibazo kandi bakora ibintu bvyose ku murongo.

Emilie ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umukozi”. Ba Emilie bakunze kurangwa no kugira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, ibyo biyemeje babigeraho, babasha kuba abayobozi beza, imbaraga zabo zigaragarira mu bikorwa bakora kandi bakorana ingufu n’umurava.

Amelie ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umukozi”. Ba Amelie bakunze kurangwa no gutekereza cyane mbere yo kugira icyo bakora, babasha kumenya aho ukuri guherereye mu buryo bworoshye, babasha gukemura ibibazo, baha imbaraga ibitekerezo kurusha ibintu bifatika kandi ni inyangamugayo.

Nawe hari iryo wifuza kumenya waritwandikira mu gitekerezo cyawe tukazarikubwira mu nkuru yacu itaha

Denise IRANZI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Gentille
  • fabrice musore9 years ago
    Hey mushobor kumbwir (Lincoln) end (Nicolas) ico bisigura? plz indox vyob vyiza gusumba.
  • Eugenie9 years ago
    ndabashimiye.muzambwire no kuri Eugenie
  • Jack9 years ago
    mwaramutse nge nagirango mbasabe muzansobanurire izina Jacques
  • aline9 years ago
    mwazambwira izina carine
  • BYIRINGIRO Aimé Roïde9 years ago
    Tubashimiye ubusobanuro muduha bw'amazina. muzadusobanurire izina Roïde.
  • 9 years ago
    Charlotte
  • 9 years ago
    muzansobanurire esperance
  • Ange9 years ago
    muzansobanurire izina Maura
  • gogo9 years ago
    mwambwira Gaudence
  • gogo9 years ago
    mwambwira Gaudence
  • hatangimana9 years ago
    murakoze cyane kudusobanurira amazina mwansobanurira izina Evra ndatse na Emelyne. mwaba mukoze cyane.
  • 9 years ago
    turabashimiye.muzatubwire ku mazina ya Cynhtia na Yvette
  • esperance9 years ago
    ndabashimiye rwose amakururu mutugezaho ntahandi wayasanga mukomerezaho. mujye munatugezaho horoskope. ariko nashakaga ko munsobanurira Esperance plz...
  • robert niyo9 years ago
    mwazansobanurira (Robert)
  • hope becca9 years ago
    murakoze muzambwire Flavia.
  • jean9 years ago
    muzansobanurire peres.
  • Josue9 years ago
    mumbwire so range Josue mariette
  • 9 years ago
    muzadushakire nubusobanuro bwa geroline
  • uwingabire Christian 9 years ago
    nishyimiye kumenya izina Yvonne. mwazansobanuriye,Christian murakoze





Inyarwanda BACKGROUND