Robert De Niro ni umwe mu bakinnyi bakomeye ndetse badashyigikira perezida Doanld Trump ku buryo yigeze no kumwita ‘Icyorezo mu gihugu’. Kuri ubu nawe yohererejwe ibisasu biturika muri resitora ye iherereye mu mujyi wa New York.
Abareba filime cyane bazi filime nka Meet The Parents, The Family, Last Vrgas, Killer Elite n’izindi zitandukanye uyu mugabo agaragaramo. Resitora ye iherereye mu mujyi wa New York nayo yoherejweho igisasu giturika kimeze kimwe n’ibyoherejwe muri Clintons na Obama. Kuri ubu abantu 8 nibo bamaze koherereza ibi bisasu, bose bakaba bahuriye kuba ari abadashyigikiye ibitekerezo bya perezida Donald Trump.
Robert De Niro ni umwe mu bohererejwe ibisasu biturika
Ubu butumwa bwoherezwa bakaza gusanga harimo ibisasu biturika byoherejwe muri resitora y’uyu mukinnyi wa filime Roberto De Niro wigeze kuvuga ko perezida Donald Trump ari icyorezo kuri Amerika. Ibi bisasu byasanzwe muri etaje ya 7, polisi ikaba yahise yitabazwa rugikubita.
Ibi bisasu biturika bimaze koherezwa ku bantu 8 bose bahuriye ku kuba badashyigikiye Donald Trump, barimo Barack Obama, Hillary Clinton, Eric Holder, Maxine Waters, John Brennan wahoze uyobora CIA, Joe Biden wari visi perezida, George Soros ndetse na Robert DeNiro. Ibi bisasu byateye ubwoba benshi mu baturage ba Amerika, dore ko ntawe uzi intego ya ba nyr’ukubyohereza.
TANGA IGITECYEREZO