RFL
Kigali

Ibintu 7 udakwiriye kubwira umukunzi wawe mu kwibikira ibanga no kutisenyera

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:23/08/2018 19:30
2


Bavuga kenshi ko mu bigize urukundo harimo kwihangana ndetse no gusangira byose. Ntituri bubihakane rwose, ariko na none si ibintu byose bikwiriye gusangizwa kuko hari ubwo bibaho ko bimwe bifatwa uko bidakwiye gufatwa.



Hari igihe biba ngombwa ko bimwe bibikwa nk’ibanga bwite kugira ngo imibanire y’abakundana ikomeze kuba myiza. Twifashishije urubuga rwa Love Knot, rugaruka ku byakorwa ngo ipfundo ry’urukundo rikomere, tugiye kureba bimwe mu bintu udakwiye kubwira umukunzi wawe.

1.UMUBIRI BWITE

Hari abantu bakunda kuvuga umubare w’abantu baba baragize uburenganzira ku buzima bwabo bwite, aha turavuga abo baba barakoranye imibonano mpuzabitsina. Bamwe babikora batebya cyangwa se bakabikorera kwagura icyizere ku bakunzi babo. Icyo waba ubikoreye cyose, inama nyayo ni uko udakwiye gusangiza iby’umubiri bwite umukunzi wawe atabikubajije kuko kwifata ukamubwira abo mwaryamanye, bishobora kumubabaza ukaba urisenyeye.

2.AMATEKA YAWE N’ABO MWAKUNDANYE

Niba winjiye mu rukundo rushya, sa n’uwiyibagize iby’inkundo wanyuzemo wumve ko ibyo urimo byose ari bishya. Ite kuwo muri kumwe, ibiganiro by’uwo mwakundanye mugatandukana bireke niba atabikubajije. Uko waba wizera cyangwa wizerwa n’uwo mukunzi muri kumwe kose, ntiyabura kubabazwa no kumva ugifite agatima gatekereza kuri uwo mukunzi wundi.

3.ABAGUKUNZE

Akenshi ibi ntibikoranwa umutima mubi rwose. Ariko nk’uko twabivuze tugitangira, rimwe na rimwe hari ibyo uvuga wumva ko uri gusangiza umukunzi wawe amwe mu mabanga nyamara ntabyakire neza. Kumubwira abagukunze, ushobora kubikora mu kumwereka ko ari we wenyine, nyamara nawe ni umuntu, yahinduka akumva ko atagukwiye cyangwa ataguhagije kandi Atari cyo wabimubwiriye. Ibyiza se, mukobwa mwiza nawe musore mwiza, aya makuru wayigumaniye ku giti cyawe akakubera ibanga bwite?!

4.UWO UKUNDA

Mu ndimi z’amahanga babyita crush. Vuba aha turabereke uko umuntu yatuma uwo akunda nawe amukunda. Aha icyo tuvugaho ni ibyo utasangiza umukunzi wawe. Iyo uri mu rukundo nyarwo ntuba wemerewe gutereta ahandi cyangwa guteretwa ahandi. Utazikoraho ukabwira umukunzi wawe ko hari undi muntu ukunda byasaze, byigumanire rwose. Kereka niba ushaka gutandukana nuwo muri kumwe, wakitwaza iyi ngingo ikakurengera rwose.

5.WACOKOJE IBIKORESHO BYE

Akenshi iri kosa abant benshi turarikora kuva no mu bwana usanga umuntu ajya agira amatsiko akaba yafungura ibikapu cyangwa se agacokoza ibikoresho by’undi akarebamo n’ubwo biba bitari byiza. Niba ufite ikibazo cyangwa gukekeranya, baza umukunzi wawe wikumva ko uri bwishakire ukuri mu gikapu cye. Niba binabayeho ukaba wakora ikosa ryo gucokoza udukoresho twe rero na kwa kuri washakaga ukakubona, bibike! N’ubwo waba wabonyemo ibimenyetso byo kuzamutsindisha , bigire ibanga ryawe kuko nawe azagutsindisha igikorwa kigayitse wakoze cyo gukra ibyo utemerewe.

6.KO UREBA UWO BAKUNDANYE

Gukeka no kumva ufite umutekano muke mu rukundo bishobora kugukoresha ubwoko bw’amakosa yose abaho. Ushobora kwisanga ushatse uburyo ugera ku wari umukunzi w’uwo muri kumwe mbere yawe, umu Ex we, ukamwadukira mugatongana cyangwa ukamwinja ngo umenye ibye n’umuunzi wawe. Ni ikosa ribi cyane ndetse uba wamaze no kwiyaza mu bwonko, bikaba ikosa rikomeye iyo utangiye kubwira umukunzi wawe ibyo wakoze, ko uvugana n’uwo bakundanye cyangwa mujya mubonana ku ahita atekereza ko utamwizera.

7.INTEKEREZO MBI KU BABYEYI BE

Umuntu ni umuntu rwose, birashoboka ko wabona ababyeyi b’umukunzi wawe ntubakunde  rwose. Niba bikubayeho, gira ubwenge ubigumane gusa. Uzikururira urwango rukabije nubwira umukunzi wawe ko utishimiye ababyeyi be. Si ibi birindwi gusa hari n’ibindi. Ibi ni ibyo twafashe nk’ibya hafi. Ubundi ibanga n’iry’umuntu ku giti cye, iyo utangiye kubijyana kure yawe ntuzatekereze ko undi ari we uzabasha kurikubikira kandi wananiwe kuryibikira. Cyane ko aha ari n’ubwenge kuko bizagufasha kutisenyera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MANISHIMWE4 years ago
    murakoze izinama ninziza
  • Theo4 years ago
    Murakoze cyane kutwibutsa izi nama n,inyamibwa.





Inyarwanda BACKGROUND