RFL
Kigali

Ibimenyetso 10 bikwereka ko wasatiriwe n'urupfu

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:24/05/2018 12:32
0


Urupfu ni iki ikintu gitera ubwoba n’agahinda ariko kandi utasubiza inyuma, biragora cyane kwakira ko umuntu wawe cyangwa inshuti yawe agukuweho,bityo ni byiza kwitegura guca muri ibyo bihe bikomeye no gukomeza kubaho.



Dore ibimenyetso 10 bikwereka ko umuntu wawe asatiriwe cyane n’urupfu ndetse n’uko wafasha uri mu marembera:

1. GUTAKAZA UBUSHAKE BWO KURYA NO KUNYWA

Gutakaza ubushake bwo kurya no kunywa ni kimwe mu bimenyetso bizakwereka ko umuntu ari mu marembera kuko bituma umubiri utangira gucika intenge bityo nubona atangiye kwanga ibiryo n’ibyo kunywa uzamenye ko ari mu marembera.

Umuntu uri mu marembera nagusaba amazi, umwegura umutwe gato,ukayamuha ukoresheje agakombe gafite umunwa cyangwa ukoresheje barafu, gusa naramuka akoroye cyangwa agatangira kugira ikibazo cyo kunanirwa guhumeka hita uhagarika kumuha amazi ako kanya, Ntugahatire kurya cyangwa kunywa umuntu uri mu marembera n’iyo waba umuhangayikiye cyane, ahubwo muhendahende gake gake.

2. KUMA IMINWA N’AMASO

Kubera kutanywa amazi, azatangira kugorwa no guhumeka bityo ahumekere mu kanwa ari nabyo bitera kuma iminwa ndetse amaso ye atangira gutakaza ubushobozi bwo guhumbya no guhindukira kuko mu gikono cy’ijisho humagaye bityo murinde uwo mwuma umuha utubarafu cyangwa utose agatambaro gafite isuku ukamuhanaguze kumunwa ubundi umutonyangirize amazi meza mu maso ye.

3. GUCIKA INTEGE, GUTESHWAGUZWA NO GUSINZIRA CYANE

Ugeze mu marembera kandi agaragaza umunaniro no gucika intege cyane ndetse abenshi mu bageze mu marembera bakunze gusinzira cyane kumanywa bakarara bareba nijoro,bityo ukwiye kumuba hafi igihe yabuze ibitotsi. Ikindi kandi uri mu marembera akunze kugaragaza ikimenyetso cyo guteshwaguza no kwitiranya abantu, muri icyo gihe ukwiye kumuhumuriza kandi nawe ntute umutwe.

4. KUBABARA

Nka kimwe mu bimenyetso bizwi cyane ugeze mu marembera atangira kugira ububabare ndetse no kugira ubwoba cyane bwo kumva ko agiye gupfa, bityo ugomba kuvugana n’abaganga bari kumukurikirana kugira ngo bamufashe bamugabanyirize ububabare ndetse unamuhumurize.

5. UMUSHIHA NO KWIVUMBURA

Abari mu marembera kandi bakunze kugaraza ibimenyetso bwo kugira umushiha ndetse no kurakara cyane bakivumbura, ibyo biterwa ahanini n’imihindagurikire y’imbere mu mubiri  Wishihurana n’indembe, ahubwo gerageza umutege amatwi ushake ucyatuma atuza.

6. GUHINDAGURIKA KW’IMIHUMEKERE

Ikimenyetso mpuruza ko urupfu rumugera amajanja ni uguhumeka mu buryo budasanzwe ndetse bikaba bibi cyane iyo atangiye kujya anyuzamo akananirwa guhumeka bya hato na hato.

7. AMARANGAMUTIMA ADASANZWE

Ubwihebe ni kimwe mu bimenyetso biranga uri mu marembera,umuntu wawe atangira kugira amarangamutima adasanzwe kuko asatiriwe n’urupfu uzabona atangiye kugira agahinda, ubwoba, kwishinja ibyaha, kumva afite ubwigunge, umushiha, Kumva no kubona ibidahari….

Aya marangamutima agirwa n’uri mu marembera atandukana bitewe n’imiterere y’umuntu, ubuzima yabayemo, Iyobokamana n’imyemereye cyangwa se imyaka afite.

8. GUHINDUKA KU RUHU

Guhinduka kw’ibara ry’uruhu k’umuntu uri mu marembera biterwa no kugabanuka ko gutembera kw’amaraso cyane cyane mu bice bihera nk’intoki n’ibirenge, Bityo uruhu rushobora kunuka no kugira amabara, mu maso he haracya akagira n’iminwa y’umweru.

9. GUSABA IBIDASANZWE

Uri mu marembera ushobora kumva agusabye ikintu kidasanzwa nko kujyana ahantu runaha , ku muzanira indabo nziza ashaka, kumva umuziki runaka, kongera kwitegereza amafoto y’umuryango cyangwa kuvugisha umuntu runaka w’ingirakamaro  mubuzima bwe.

10. KUDASUBIZA

Mu bihe byanyuma by’uri mu marembera akanura amaso ubudahumbya ndetse wamuvugisha ntagire icyo asubiza,wanamunyeganyeza ukabona atabyumva, rwose menya ko ageze kure ukomeze umuganirize

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND