RFL
Kigali

Huddah Monroe yatangaje ko yari atakaje ubuzima ubwo yibagishaga ashaka kongera ubwiza

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:1/04/2017 11:01
0


Sonie Alhuda Njoroge niyo mazina ye y’ukuri, aherutse muri leta zunze ubumwe za Amerika aho yari yaragiye kwibagisha ngo ibice bimwer by’umubiri we bihindurwe arusheho kuba mwiza, gusa yanatangaje ko ubushize yari ahitanwe no kwibagisha.



Huddah  ni umwe mu banyakenyakazi bavugwa cyane kubera uburyo akoresha imbuga nkoranyambaga cyane ndetse agakora ibyo bamwe bita gushira isoni, ni n’umucuruzi w’ibijyanye n’ubwiza ndetse agaragara nk’umukobwa ufite amafaranga menshi. Huddah yakuze ari umukobwa muto kandi udafite amabere manini, ibi nibyo byamuteye kugana abaganga ngo barebe ko bamwongerera amabere, bimura ibinure biba mu nda ye bijya ahagana mu mabere kugira ngo abe manini nk’uko Huddah yabishakaga.

Huddah Monroe azwiho ibikorwa bitangaje muri Kenya

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Huddah yagize ati “Nagize ibibazo ubwo nibagishaga bwa mbere (iyi nkuru nzayigarukaho) kandi nishimiye abaganga banjye bankozeho akazi keza... sinabona uko mbashimira! Nakabaye narapfuye ariko ubu meze neza”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND